Iri siganwa ry’amagare rizenguruka igihugu mu gihe cy’iminsi umunani, rizitabirwa n’amakipe 20 kuva tariki ya 19 kugeza ku ya 26 Gashyantare.
Kuri uyu wa Gatatu mu gitondo ni bwo bigendanye na gahunda ya Tour du Rwanda, amakipe ya mbere yatangiye kugera i Kigali.
Ku ikubitiro, saa Kumi n’ebyiri hasesekaye Bike Aid ikinamo Umunyarwanda Muhoza Eric na Yemane Dawit, Soudal ikinamo Ethan Vernom na TotalEnergies yo mu Bufaransa ikinamo Victor de la Parte.
Nyuma y’iminota 55 nibwo i Kanombe hasesekaye Bolton Equities yo muri Nouvelle Zélande na Terengganu Polygon Cycling Team yo muri Malaysie ikinamo Eyob Metkel, Anatolii Budyak na Jesse Ewart.
Aya makipe uko ari atanu yiyongereye kuri Tartu 2024 yo muri Estonie, yo yahisemo kugera mu Rwanda tariki ya 10 Gashyantare kugira ngo ibe yitoreza i Musanze.
Israel Premier Tech ikinamo Chris Froome, itegerejwe i Kigali kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Gashyantare, saa Saba n’iminota 25 z’ijoro.
Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza (GB) izahagera ku wa Kane saa Kumi n’ebyiri z’igitondo mu gihe ku wa Gatanu hategerejwe China Glory, EF Education Devo Team, Afurika y’Epfo, Eritrea na Q36,5.
Kuri gahunda yagaragajwe, Euskatel na Maroc zizagera i Kigali ku wa Gatandatu, umunsi umwe mbere y’uko Tour du Rwanda 2023 itangira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!