Tour du Rwanda isanzwe iba buri mwaka mu gihe cy’iminsi umunani, iri ku rwego rwa 2,1 ndetse FERWACY iri gutekereza uburyo yazamurirwa urwego nk’uko Perezida w’iri Shyirahamwe, Ndayishimiye Samson, yabitangarije ikinyamakuru La Dernière Heure.
Ati “Turashaka ko Shampiyona y’Isi y’Amagare iheruka isiga umurage. Turi gushaka uburyo bwiza bwo kubigeraho. Dukeneye kureba igihe cyiza cyo gutegura isiganwa ry’amagare, ariko tugomba no gusuzuma uburyo bwiza ryazajya ribamo. Turashaka kuzana abakinnyi bakomeye kandi benshi.”
Yongeyeho ati “Ariko kandi, intego ni ukuzamura urwego rw’isiganwa. Mu gihe kiri imbere, iri siganwa rishobora no kugera ku rwego rwa World Tour. Ni intego ihuriweho, ariko tugomba kubanza gusuzuma ibintu byose mu bwitonzi kugira ngo dufate imyanzuro myiza. Nta gihe ntarengwa cyashyizweho, ariko umushinga ushobora gutangira mu 2027.”
Ku wa 23 Gashyantare 2025, Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na David Lappartient uyobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), byagarutse ku buryo Tour du Rwanda yazamurirwa urwego ikagera ku rwa mbere rwa ‘World Tour’.
World Tour ni urwego rw’amarushanwa ahatse andi mu mukino w’amagare, kuko yitabirwa n’amakipe akomeye ku Isi ndetse n’abakinnyi bakomeye.
Amasiganwa asanzwe ari kuri uru rwego arimo Tour de France, Giro d’Italia, UAE Tour na Vuelta a España, aho yitabirwa n’amakipe arimo 18 akomeye ku Isi ari na yo afite abakinnyi b’ibihangange muri uyu mukino.
Tour du Rwanda isanzwe iri ku rwego rwa 2,1 nyuma yo kurugeraho mu 2019 ivuye kuri 2,2. Amakipe yemerewe kuyitumirwamo arimo ayo mu cyiciro cya mbere ‘World Tour’ atarenze 50% y’amakipe yose agize isiganwa, amakipe yo mu cyiciro cya kabiri ‘Pro-Continental teams’ n’amakipe y’ibihugu.
Irushanwa ritaha rya Tour du Rwanda riteganyijwe kuva tariki ya 22 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!