Uyu muhango wanitabiriwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo mu Rwanda Uwacu Julienne, hanagaragazwa abakinnyi 15 bazahagararira u Rwanda.
Minisitiri Uwacu, yagejeje ku bakinnyi ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika ko igihugu kibashyigikiye kandi ko nabo bagomba gukomeza guharanira kugihesha ishema nk’uko babikoze n’ubushize.
Yagize ati: "Aba bakinnyi tubitezeho intsinzi kandi ibijya gushya birashyuha, barabigaragaje mu marushanwa bamaze iminsi bitabira. Uyu munsi twabashyikirije impano Perezida wa Repubulika yabahaye, bityo ni bakore n’ibindi biri inyuma kuko ukoze neza arashimirwa."
Perezida wa FERWACY we yabwiye abakinnyi ko nta rwitwazo bazabona nibaramuka batitwaye neza, kuko imyiteguro yabaye myiza kurushaho, bitabiriye amarushanwa atandukanye yabongereye ubunararibonye, ndetse n’ibikoresho bafite noneho bikaba ari ibyo ku rwego mpuzamahanga.
Amagare abakinnyi b’Abanyarwanda bazakoresha ni ayo bahawe na Perezida wa Repubulika abashimira uko bitwaye muri iri rushanwa riheruka. Amagare yose ni 18, ni ayo mu bwoko bumwe n’ubw’igare Umwongereza Chris Froome wegukanye Tour de France yakoreshaga.
Umukinnyi Hadi Janvier ufite inararibonye cyane muri uyu mukino, yavuze ko bizeza abanyarwanda intsinzi kuko imyitozo bakoze abona ko ari iyo ku rwego rwo hejuru kandi izabafasha cyane.
Ati: ”Twaritoje bihagije, twitabiriye amasiganwa atandukanye ku buryo n’iyo ryatangira mu gitondo nta kibazo. Abanyarwanda bazadushyigikire natwe tuzarwanira kurigumana kuko n’ubundi n’iriheruka turarifite.”
Muri uyu muhango abari aho bose bafashe umunota umwe wo kwibuka umukinnyi Yves Kabera Iryamukuru witabye Imana azize impanuka ubwo yarimo asiganwa muri Rwanda Cycling Cup.
Abakinnyi 15 b’Abanyarwanda bazakina Tour du Rwanda
Team Rwanda Kalisimbi
Ndayisenga Valens
Nsengimana Jean Bosco
Uwizeyimana Bonaventure
Byukusenge Patrick
Hadi Janvier (kapiteni)
Ndayisenga Valens
Umutoza: Sterling Magnell
Umukanishi: Jamie Bussel
Team Rwanda Akagera
Biziyaremye Joseph
Karegeya Jeremie
Uwizeye Jean Claude
Aleluya Joseph
Ruhumuriza Abraham (kapiteni)
Umutoza: Sempoma Felix
Umukanishi: Rafiki Uwimana
Team Rwanda Muhabura
Hakuzimana Camera
Gasore Hategeka
Bintunimana Emile
Tuyishimire Ephrem
Byukusenge Nathan (kapiteni)
Umutoza: Simon Hupperetz
Umukanishi: Ntibitura Issa



















TANGA IGITEKEREZO