Ni ryo siganwa rya mbere Ikipe y’Igihugu igiye gukina nyuma yo kwitabira Tour du Rwanda 2026 yasojwe ku wa 1 Werurwe.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 14 Mata, ni bwo Team Rwanda yashyikirijwe ibendera ry’igihugu mbere yo guhaguruka i Kigali, igikorwa cyitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWACY, Ruyonza Arlette ari kumwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’iri Shyirahamwe, Mugabe David.
Ikipe y’Igihugu yatoranyijwe n’Umutoza Sempoma Félix igizwe n’abakinnyi batandatu biganjemo abatarengeje imyaka 23, uretse Masengesho Vainqueur w’imyaka 24, usanzwe uhamagarwa mu ikipe nkuru.
Abandi ni Ufitimana Shadrack w’imyaka 20, Uhiriwe Espoir w’imyaka 20, Nshutiraguma Kevin w’imyaka 20, Twagirayezu Didier w’imyaka 19 na Ntirenganya Moïse w’imyaka 19.
Masengesho ni we mukinnyi w’Umunyarwanda wari witwaye neza ubwo u Rwanda rwaherukaga kwitabira iri rushanwa ryo muri Algérie mu 2024. Icyo gihe yabaye uwa cyenda ku rutonde rusange, arushwa iminota itatu n’amasegonda 58.
Abandi bari bajyanye, nyuma y’imyaka umunani u Rwanda rudakinira muri Algérie, ni Manizabayo Eric, Byukusenge Patrick, Uwiduhaye Mike na Nkundabera Eric.
Mu 2016, Areruya Joseph yabaye uwa mbere muri Circuit International de Constantine yari mu masiganwa agize Grand Tour d’Algérie naho mu 2015, Hadi Janvier yatsinze Grand Prix d’Oran.
Tour d’Algérie y’uyu mwaka izaba igizwe n’ibilometero 1282, aho izatangirira i Oran ku wa Gatanu tariki ya 17 Mata, igasorezwa i Tizi Ouzou ku Cyumweru, tariki ya 26 Mata 2026.
Mu makipe 20 azitabira harimo Tarteletto-Isorex (u Bubiligi), Cyklotym Havířov -Tirana (Repubulika ya Tchèque), Embrace the World CT (u Budage), Energus Cycling Team (Lithuania), Tshenologo Pro Cycling Team (Afurika y’Epfo) n’amakipe y’ibihugu ya Tunisia na Oman.
Uduce 10 tugize Tour d’Algerie 2026:
- 17 Mata (Etape 1): Oran-Oran (126,7 km)
- 18 Mata (Etape 2): Oran-Tlemcen (152,5 km)
- 19 Mata (Etape 3): Tlemcen- Sidi Bel-Abbès (139,1 km)
- 20 Mata (Etape 4): Sidi Bel Abbès- Mostaganem (134,9 km)
- 21 Mata (Etape 5): Mosta- Mosta (132,2 km)
- 22 Mata (Etape 6): Mosta- Ténès (155,5 km)
- 23 Mata (Etape 7): Chlef- Chlef (98,7 km)
- 24 Mata (Etape 8): Chlef- Hammam Righa (125,4 km)
- 25 Mata (Etape 9): Hammam Righa- Jebel Chréa (112,4 km)
- 26 Mata (Etape 10): Alger- Tizi Ouzou (105 km).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!