Ku nshuro ya kabiri itsinda ry’Abafaransa bategura amasiganwa y’abakinnyi bakiri bato bashobora guhangana bakagera muri Tour de France, ryateguye isiganwa muri Afurika, Tour de l’Espoir 2019.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Gashyantare 2019 hakinwe agace ka kabiri karyo aho abasiganwa bavuye mu makipe 20 arimo ayo muri Afurika 16 n’ane yo ku yindi migabane bazengurutse Umujyi wa Douala ku ntera ya 102.3Km.
Aka gace ka kabiri kegukanywe na Francisco Campos ukinira ikipe y’igihugu ya Portugal akoresheje amasaha 2:09’56”. Umunyarwanda waje hafi ni Mugisha Moïse waje ku mwanya wa 13 asigwa amasegonda atatu n’uwa mbere.
Nyuma y’uduce tubiri urutonde rusange ruyobowe na Natnael Mebrahtom waje ku mwanya wa 12 umwaka ushize ubwo iri siganwa ryegukanwaga n’Umunyarwanda Areruya Joseph.
Uyu munya-Érythrée amaze gukoresha amasaha 2:33’53” mu duce tubiri. Akurikiwe na batatu bose bavuka mu gihugu cye, Debesay Yacob, Kibreab Filipos na Habtemichael Daniel.
Umunyarwanda uza hafi ku rutonde rusange ni Mugisha Moïse uri ku mwanya wa 29 usigwa umunota n’amasegonda atandatu n’umukinnyi wa mbere, ari nabyo bihe arusha Hakiruwizeye Samuel ukurikiraho ku mwanya wa 30.
Abandi banyarwanda ntabwo bari hafi kuko Eric Manizabayo bita Karadiyo ari ku mwanya wa 52, Nkurunziza Yves ni uwa 66, Ruberwa Jean Damascene ni uwa 69 naho Nzafashwanayo Jean Claude aza ku mwanya wa 70 mu isiganwa ry’abakinnyi 92.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Gashyantare harakinwa agace ka gatatu aho bahaguruka mu gace ka Nkongsamba basoreze i Dschang ku ntera y’Ibilometero 68.3.



















TANGA IGITEKEREZO