Kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Nyakanga 2026, ni bwo mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa habereye umunsi wa nyuma w’iri siganwa riri mu marushanwa akomeye ku Isi yo gusiganwa ku magare, ryakinwe mu duce 21.
Agace ka 21 karyo katangiye gatinze kubera inkongi zikomeje kuzahaza u Bufaransa, ndetse inzira zimwe zikurwamo kugira ngo isiganwa ryihute kandi rirangire hakiri kare, dore ko abashinzwe umutekano benshi bari gukora ku munsi w’isigana bajyanwe mu mirimo yo kuzimya.
Mathieu van der Poel ukinira Alpecin–Premier Tech ni we wegukanye agace ka nyuma k’isiganwa, nyuma yo gukoresha isaha imwe, iminota 58 n’amasegonda 49, ku ntera y’ibilometero 40.
Umunya-Slovenia, Tadej Pogačar, wari wambaye umwambaro w’umuhondo nk’uyoboye abandi yasoje akiyoboye, dore ko mu isiganwa ryose yakoresheje amasaha 73, iminota 56 n’amasegonda 26.
Uyu mukinnyi wa UAE Team Emirates XRG, yasoje irushanwa arusha iminota itanu Umubiligi Remco Evenepoel wamukurikiye, dore ko bombi banaheruka guhiganira ubutwari mu mihanda y’i Kigali ubwo bitabiraga Shampiyona y’Isi y’Amagare yabaye muri Nzeri 2025.
Yabaye umukinnyi wa gatanu utwaye iri siganwa inshuro eshanu (2020, 2021, 2024, 2025 na 2026), inyuma ya Jacques Anquetil, Eddy Merckx, Bernard Hinault na Miguel Induráin.
Urukundo n’igare 🚴
Amarangamutima menshi hagati ya Tadej Pogačar n'umukunzi we Urška Žigart, nyuma yo kwegukana isiganwa rya Tour de France 2026 kuri iki Cyumweru.
Tadej Pogačar yanditse amateka nk'umukinnyi wa gatanu wegukanye iri siganwa rikomeye mu Isi inshuro eshanu.… pic.twitter.com/Sh0u1MoSBK
— IGIHE Sports (@IGIHESports) July 26, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!