Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Kanama 2026, ni bwo muri Espagne mu muhanda uva Puçol werekeza Xeraco, abakinnyi 178 bakoze ibilometero 161 by’agace ka munani k’iri siganwa riri mu akomeye ku Isi.
Isiganwa ribura ibilometero 30, mu muhanda habereyemo impanuka ikomeye yatumye uyu mukinnyi wa mbere ku Isi mu gusiganwa ku magare agira ibikomere byinshi ku rutugu, ndetse ababara cyane ku buryo bitari gukunda ko akomeza isiganwa.
Uyu Munya-Slovenia ntabwo azakina amasiganwa 20 yari asigaye kugira ngo yegukane iri siganwa riri mu akomeye ku Isi yo gusiganwa ku magare.
Nyuma y’aka gace Enric Mas wari uwa kabiri amurusha iminota itatu n’amasegonda 50 ku rutonde rusange, yahise ahabwa umwambaro w’umutuku ariko ntiyawambara mu rwego rwo guha icyubahiro mugenzi we wakoze impanuka.
Muri iri siganwa yari amaze kwegukana uduce tubiri, gusa akaba rikaba ritajya rimuhira kuko atararitwara na rimwe.
Uyu mukinnyi afite amateka mu yandi marushanwa nka Tour de France aheruka kwegukana ku nshuro ya gatanu (2020, 2021, 2024, 2025 na 2026). Ni we ufite Shampiyona y’Isi y’Amagare iheruka yanabereye mu Rwanda mu mpera za 2025.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!