Pogačar wari wambaye umwambaro w’umukinnyi uyoboye isiganwa rya Vuelta a España, yakoze impanuka hakinwa agace ka munani ku wa 29 Kanama 2026. Iyi mpanuka yatumye avunika igufa ryo ku rutugu rw’ibumoso ndetse agira n’ikibazo ku ijosi, bituma ahita ava mu isiganwa.
Nyuma yo kugirwa inama n’abaganga bamukurikirana, Pogačar n’ikipe ye ya UAE Team Emirates-XRG bafashe icyemezo cyo kutongera kumushyira mu yandi masiganwa asigaye muri uyu mwaka, ahubwo akibanda ku gukira neza kugira ngo azongere gukina afite imbaraga.
Iki cyemezo gisobanuye ko uyu mukinnyi w’imyaka 27 atazitabira Shampiyona y’Isi izabera i Montréal muri Canada, Shampiyona y’u Burayi ndetse na Il Lombardia, rimwe mu masiganwa akomeye aba ku ngengabihe ya UCI.
Aya masiganwa yose yari ayitezwemo dore ko ari we wayegukanye mu mwaka ushize, by’umwihariko Shampiyona y’Isi ya 2025 yabereye i Kigali aho bwari ubwa mbere ibereye ku Mugabane wa Afurika.
Pogačar ni umwe mu bakinnyi bakomeye mu mateka y’umukino y’amagare, aho amaze kwegukana Tour de France inshuro eshanu ndetse akaba yarabaye umwe muri bake begukanye amasiganwa akomeye atandukanye ku rwego mpuzamahanga.
Nubwo iyi mvune imusabye gusoza umwaka wa 2026 mbere y’igihe, Pogačar yatangaje ko yifuza kubanza kwita ku buzima bwe no gukira neza, mbere yo gutangira gutegura intego nshya z’umwaka utaha.
Ikipe ya UAE Team Emirates-XRG na yo yashimangiye ko izakomeza kumushyigikira dore ko ari mu nkingi zayo za mwamba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!