00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Skol yorohereje abitabira Tour du Rwanda kugura ibinyobwa byayo ku giciro cyo ku ruganda

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 6 August 2018 saa 02:31
Yasuwe :

Uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Skol rusanzwe ari umuterankunga w’imena wa Tour du Rwanda, rwashyizeho uburyo abitabira iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 10 baticwa n’inyota, bakazajya bagura ibinyobwa byose by’uru ruganda ku biciro byo hasi bishoboka akantu hose isiganwa rizajya risoreza.

Tour du Rwanda 2018 iri kuba ku nshuro ya nyuma iri ku rwego rwa 2.2 ku bipimo bya UCI, yatangiye kuri iki Cyumweru mu Karere ka Rwamagana, agace ka mbere kegukanwa n’Umunya-Algeria Lagab Azzedine naho aka kabiri kegukana n’Umunyarwanda Mugisha Samuel. Iri rushanwa rigomba kuzagera no mu Mujyi wa Musanze, Karongi, Rubavu na Kigali.

Mu rwego rwo gufasha abitabira iri siganwa baje gufana amakipe yabo no kwihera ijisho uyu mukino umaze gukundwa n’abatari bake mu Rwanda, uruganda rwa Skol rwashyizeho uburyo bazajya bagura ibinyobwa byose bashaka ku biciro biri hasi cyane kurusha ahandi hose mu gihugu nk’uko Benurugo Emilienne Ushinzwe kwamamaza ibikorwa by’uru ruganda yabitangarije IGIHE.

Yagize ati "Uyu mwaka ikintu gishya twazanye ni ikinyobwa cya Panache Lemon gifite icupa rishya ariko ni cya kinyobwa gisanzwe, ni icupa gusa ryahindutse. Dufite n’ibindi binyobwa byacu byose nk’uko bisanzwe bizwi Skol Lager, Skol Malt, Skol 5, Virunga Mist na virunga Gold."

Yongeyeho "Iyo twaje hano muri Tour du Rwanda dufasha abantu bose baba baje kureba amagare kubona ikintu cyo kunywa kandi ibinyobwa biba biri ku giciro cyo ku ruganda, ni ukuvuga ngo nta hantu ushobora kubona ikinyobwa kiri hasi kurusha ahangaha."

Skol yanabimburiye ibindi bigo byose gusinyama amasezerano yo kuzakomeza gutera inkunga Tour du Rwanda kuva umwaka utaha nimara kujya ku rwego rwa 2.1, bizayigira iya mbere ikomeye muri Afurika kimwe na La Tropical Amissa Bongo, ayo masezerano akazamara imyaka itatu.

Abakiliya ba Skol banashyiriweho tombola z'ibntu bitandukanye birimo amagare
Benurugo Emilienne Ushinzwe kwamamaza ibikorwa Skol yatangaje ko abazitabira Tour du Rwanda bazajya babona ibinyobwa kandi ku giciro cyo hasi cyane
Ibinyobwa bya Skol byaba ibisembuye n'ibidasembuye birakunzwe cyane
Abakunzi ba Skol bagenda batombola ibintu binyuranye
Skol ni umuterankunga w'Imena wa Tour du Rwanda ndetse izakomezanya n'iri rushanwa nirizamurirwa urwego umwaka utaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages