Iri rushanwa ryabereye i Kigali kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025.
Ibi byatangajwe na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), David Lappartient, mu nama y’Inteko Rusange y’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare muri Afurika iri kubera i Abidjan muri Côte d’Ivoire.
Uyu mufaransa yavuze ko iri rushanwa ryakoze amateka menshi arimo ko ari ubwa mbere ryakurikiwe n’abarenga miliyoni 300 kuri televiziyo hirya no hino ku Isi.
Abafana barenga miliyoni ebyiri batanze ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga za UCI mu gihe cy’iri rushanwa, mu gihe abarebye iri rushanwa biyongereyeho 50% ugereranyije n’iryabaye mu Bubiligi mu 2021.
Ni ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka 125, Shampiyona y’Isi y’Amagare yitabiriwe n’ibihugu 34 byo ku Mugabane wa Afurika.
Irirushanwa ryarangiye ryegukanwe n’Umunya-Slovanie, Tadej Pogačar
Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2026 izabera i Montréal muri Canada kuva tariki ya 20 kugeza ku ya 27 Nzeri 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!