00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye i Kigali yanditse amateka yo kurebwa cyane

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 29 April 2026 saa 10:34
Yasuwe :

Ku nshuro ya mbere mu mateka, abantu miliyoni 300 bakurikiye shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare kuri televiziyo hirya no hino ku Isi.

Iri rushanwa ryabereye i Kigali kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025.

Ibi byatangajwe na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), David Lappartient, mu nama y’Inteko Rusange y’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare muri Afurika iri kubera i Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Uyu mufaransa yavuze ko iri rushanwa ryakoze amateka menshi arimo ko ari ubwa mbere ryakurikiwe n’abarenga miliyoni 300 kuri televiziyo hirya no hino ku Isi.

Abafana barenga miliyoni ebyiri batanze ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga za UCI mu gihe cy’iri rushanwa, mu gihe abarebye iri rushanwa biyongereyeho 50% ugereranyije n’iryabaye mu Bubiligi mu 2021.

Ni ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka 125, Shampiyona y’Isi y’Amagare yitabiriwe n’ibihugu 34 byo ku Mugabane wa Afurika.

Irirushanwa ryarangiye ryegukanwe n’Umunya-Slovanie, Tadej Pogačar

Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2026 izabera i Montréal muri Canada kuva tariki ya 20 kugeza ku ya 27 Nzeri 2026.

Shampiyona y'Isi y'Amagar yabereye i Kigali yanditse amateka yo kurebwa cyane
Tadej Pogačar yegukanye Shampiyona y'Isi y'Amagare yabereye i Kigali
Perezida wa FERWACY, Ndayishimiye Samson n’Umunyamabanga wayo Ruyonza Arlette, bitabiriye Inteko Rusange y’Impuzamashyirahamwe y’umukino w'Amagare muri Afurika (CAC) iri kubera muri Côte d’Ivoire.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages