00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shampiyona y’Igihugu y’Amagare yashyizwe mu mpera z’icyumweru

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 June 2026 saa 06:16
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryatangaje ko Shampiyona y’Igihugu izaba tariki ya 27 n’iya 28 Kamena 2026.

Ni irushanwa rizitabirwa n’abakinnyi baturutse mu makipe manyamuryango yayo n’andi makipe yo mu gihugu yabisabye akabyemererwa.

Abakinnyi bazarushanwa mu cyiciro cy’abagabo, abatarengeje imyaka 23 na ‘juniors’ [ingimbi zitarengeje imyaka 19]. Hari kandi n’icyiciro cy’abagore (abakuru n’abatarengeje imyaka 23 na 19).

Ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Kamena, hazaba irushanwa ryo gusiganwa n’igihe buri muntu ku giti cye mu muhanda wa Batsinda – Ku Idigiri – Batsinda.

Intera y’isiganwa izaba ari ibilometero 21 ku bangavu, ibilometero 30 ku bagore n’ingimbi n’ibilometero 41 ku bagabo n’abatarengeje imyaka 23.

Bukeye bwaho, tariki ya 28 Kamena, hazaba irushanwa ryo gusiganwa mu muhanda, aho rizatangira Saa Tatu za mu gitondo.

Isiganwa rizahagurikira muri Santere ya Batsinda, rinyure i Shyorongi, kuri Base, i Gicumbi, mu Rukomo na Nyacyonga mbere yo gusoreza i Batsinda ku ntera y’ibilometero 158 mu cyiciro cy’abagabo n’abatarengeje imyaka 23.

Abagore n’ingimbi bazakina intera y’ibilometero 115 bizatangirira ku Kirenge, banyure kuri Base, i Gicumbi, Rukomo na Nyacyonga mbere yo gusoreza i Batsinda.

Abangavu bazakina intera y’ibilometero 62 aho bazahagurukira muri Santere ya Ibanda mu Karere ka Gicumbi.

Nkundabera Eric ‘Buravan’ (mu bagabo no mu batarengeje imyaka 23) na Ntirenganya Moïse mu ngimbi ni bo batwaye Shampiyona y’Igihugu mu 2025.

Mu bagore, abaherukaga gutsindira umwambaro uriho ibendera ry’Igihugu ni Mwamikazi Jazilla mu bakuru na Masengesho Yvonne mu bangavu.

Mu gukina buri wese ku giti cye, abari bitwaye neza ni Niyonkuru Samuel mu bagabo na Nirere Xaverine mu bagore. Mu ngimbi hari hatsinze Twagirayezu Didier naho mu bangavu hatsinda Izabayo Immaculée.

Shampiyona y'Igihugu y'Amagare izaba iminsi ibiri, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru
Shampiyona y'Amagare izongera kunyura mu Majyaruguru mbere yo gusorezwa i Kigali
Abakinnyi bitwaye neza muri ITT ya Shampiyona y'Igihugu ya 2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages