00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwanda Cycling Cup 2016 igiye gusozwa

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 19 January 2017 saa 01:59
Yasuwe :

Rwanda Cycling Cup 2016 itarasorejwe igihe kubera imyiteguro ya Tour du Rwanda, irasozwa kuri uyu wa Gatandatu itariki 21 Mutarama 2017, abakinnyi bo mu makipe yose yemewe n’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (Ferwacy) basiganwa kuva Nemba basoreze i Kigali.

Muri iri siganwa abakinnyi bo mu byiciro bitandukanye bazahagurukira i Nemba mu Karere ka Bugesera, banyure i Nyamata- Kicukiro- Sonatube- Trince House- Chez Lando Hotel.

Nibagera i Kigali abakobwa bazazenguruka ishuro imwe mu mihanda ya Chez Lando Hotel- Hopital La Croix Du Sud- RDB- MTN- Mukabuga- Hopital Kibagabaga- BK Kimironko- Contrile Technique basoreze kuri stade Amahoro.

Muri iyi mihanda abatarengeje imyaka 18 bazahazenguruka inshuro ebyiri naho abatarengeje imyaka 23 n’abakuru bahazenguruke inshuro eshanu.

N'abakinnyi bakinira amakipe yo hanze bazagaragara mu isozwa rya Rwanda Cycling Cup

Umunyamabanga wa FERWACY , Murenzi Emmanuel, yabwiye IGIHE ko iri rushanwa nta manota rizatanga k’uwegukana Rwanda Cycling Cup 2016 ahubwo azaba ari nk’umuhango wo gusoza.

Yagize ati “Urebye ni umuhango wo gusoza, nta manota tuzatanga. Gusa rizafasha umutoza kureba uko abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Shampiyona ya Afurika ari nayo mpamvu abakinnyi bose n’abakina hanze bazarigaragaramo.”

Ku bibaza ko kuba isozwa ry’iri rushanwa rihuriranye n’umukino ukomeye cyane w’umupira w’amaguru uzahuza Rayon Sports na APR FC kuri Stade Amahoro bikaba bishobora guteza ikibazo, Murenzi yavuze ko nta kibazo kizabamo kuko buri ruhande rwiteguye neza kandi ko nibiramuka bigenze neza, saa 14:00 amagare yaba yamaze gusoza.

Rwanda Cycling Cup 2016 yari igizwe n’uduce 11, yagiye inyura mu bice bitandukanye by’igihugu, bwa mbere ikaba yarambutse ishyamba rya Nyungwe ivuye i Rusizi igasoreza i Huye.

Rwanda Cycling Cup uyu mwaka yitabiriwe n'abafana cyane ku mihanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages