Muri iri siganwa abakinnyi bo mu byiciro bitandukanye bazahagurukira i Nemba mu Karere ka Bugesera, banyure i Nyamata- Kicukiro- Sonatube- Trince House- Chez Lando Hotel.
Nibagera i Kigali abakobwa bazazenguruka ishuro imwe mu mihanda ya Chez Lando Hotel- Hopital La Croix Du Sud- RDB- MTN- Mukabuga- Hopital Kibagabaga- BK Kimironko- Contrile Technique basoreze kuri stade Amahoro.
Muri iyi mihanda abatarengeje imyaka 18 bazahazenguruka inshuro ebyiri naho abatarengeje imyaka 23 n’abakuru bahazenguruke inshuro eshanu.
Umunyamabanga wa FERWACY , Murenzi Emmanuel, yabwiye IGIHE ko iri rushanwa nta manota rizatanga k’uwegukana Rwanda Cycling Cup 2016 ahubwo azaba ari nk’umuhango wo gusoza.
Yagize ati “Urebye ni umuhango wo gusoza, nta manota tuzatanga. Gusa rizafasha umutoza kureba uko abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Shampiyona ya Afurika ari nayo mpamvu abakinnyi bose n’abakina hanze bazarigaragaramo.”
Ku bibaza ko kuba isozwa ry’iri rushanwa rihuriranye n’umukino ukomeye cyane w’umupira w’amaguru uzahuza Rayon Sports na APR FC kuri Stade Amahoro bikaba bishobora guteza ikibazo, Murenzi yavuze ko nta kibazo kizabamo kuko buri ruhande rwiteguye neza kandi ko nibiramuka bigenze neza, saa 14:00 amagare yaba yamaze gusoza.
Rwanda Cycling Cup 2016 yari igizwe n’uduce 11, yagiye inyura mu bice bitandukanye by’igihugu, bwa mbere ikaba yarambutse ishyamba rya Nyungwe ivuye i Rusizi igasoreza i Huye.



















TANGA IGITEKEREZO