Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Byimana, Akagari ka Rwambogo, Umurenge wa Butare ku wa 26 Ugushyingo 2025.
Abitabye Imana ni Tuyishime Wilson w’imyaka 24 na Habumukiza Alexis w’imyaka 45.
Ubuyobozi bw’Ikigo New Kush Rwanda Ltd gicukura zahabu mu Murenge wa Butare, iyi mpanuka ikimara kuba bwihutiye kubimenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butare, Ntibizera Jean Pierre yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru bihutiye gushaka uko abagwiriwe n’ikirombe bakurwamo.
Ati “Twabasabye ko bakoresha ingufu bakabakuramo vuba bishoboka. Byageze Saa Cyenda bamaze kuvamo basanga bombi bapfuye”.
Ntibizera avuga ko iyi mpanuka yatewe no koroha k’ubutaka bitewe n’uko imvura imaze iminsi igwa.
Ati “Hari abantu benshi twaganiriye na bo tubaha ubutumwa bw’ihumure, dusaba ba nyiri ikirombe kugira amakenga.”
Imirambo y’abitabye Imana yajyanywe mu Bitaro bya Mibilizi gukorerwa isuzuma mbere y’uko ishyingurwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!