Rugambwa yakoze impanuka nyuma y’iminsi ibiri yari amaze ari kumwe n’ikipe ye isiganwa mu myiteguro ya Tour du Rwanda.
Uyu mutoza yaguye mu mpanuka nyuma y’uko moto yari atwaye yagonganye n’imodoka ubwo yari ageze mu Karere ka Rulindo hafi yo kwa Nyirangarama.
Amakuru agera kuri IGIHE ni uko yashatse gukata mu ikorosi ahita agongana n’imodoka, biza kumuviramo kwitaba Imana.
Mu marushanwa abiri ategura Tour du Rwanda yakinwe mu mpera z’iki cyumweru, Munyaneza Didier yegukanye agace ka kabiri kavaga i Karongi kerekeza i Rubavu ku ntera y’ibilometero 95.1 mu gihe Nsengimana Jean Bosco ukinira Benediction y’i Rubavu, yegukanye aka mbere kavaga i Musanze kerekeza i Karongi ku ntera ya kilometero 135.8 kakinwe ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Nyakanga 2018.
Rugambwa yazamuye abakinnyi benshi bakomeye barimo Ndayisenga Valens ukina muri Pays Olonne Cycliste Côte de Lumière (POCCL), Areruya Joseph ukinira Delko–Marseille Provence KTM yo mu Bufaransa n’abandi.
Mu Ugushyingo 2017, Muhabwampundu Esther wakinaga muri Les Amis Sportifs na we yitabye Imana agonganye n’imodoka ubwo yari mu mwiherero i Musanze.

TANGA IGITEKEREZO