00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Romain Bardet yegukanye Étape ya Mbere ya Tour de France

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 29 June 2024 saa 11:37
Yasuwe :

Umufaransa Romain Bardet ukinira DSM–Firmenich PostNL, yegukanye Agace ka Mbere ka Tour de France 2024, akurikirwa na Frank van den Broek bakinana mu ikipe imwe ndetse bananganya ibihe bakoresheje.

Romain Bardet na Frank van den Broek basoje bakoresheje amasaha atanu, iminota irindwi n’amasegonda 22 ku ntera y’ibilometero 206 byakiniwe mu Butaliyani, bakurikirwa na Wout van Aert basize amasegonda atanu.

Umwanya wa kane wariho Tadej Pogacar nawe wasizwe atanu ndetse ikaba inshuro ya kabiri yikurikiranya aba uwa kane mu isiganwa rya Tour de France cyane ko ari nako byagenze mu 2023.

Ni ku nshuro ya mbere Romain Bardet yegukanye agace muri Tour de France ndetse akanambara umwambaro w’umuhondo, aho yahise avuga ko ari ikimenyetso cy’ibyiza biri imbere.

Ati “Nashakaga gusoza nyoboye nubwo bitari akazi koroshye, hari ikimenyetso cya byinshi bigomba kugerwaho muri uyu mwaka, ndetse iki ni ikimenyetso, navuga ko bidasanzwe ariko iki nicyo gihe.”

Mu isiganwa, Umutaliyani Michelle Gazzoli ukinira Astana Qazaqstan Team yavuye mu isiganwa kubera ubushyuhe bwinshi bwatumaga ava amaraso ku mavi yombi.

Uko abakinnyi 10 ba mbere bakurikiranye ku Gace ka Mbere

1. Romain Bardet (Umufaransa) Team DSM-Firmenich PostNL

2. Frank van den Broek (Umudage) Team DSM-Firmenich PostNL

3. Wout van Aert (Umubiligi) Team Visma - Lease a Bike

4. Tadej Pogacar (Umunya-Slovenia) UAE Team Emirates

5. Maxim Van Gils (Umubiligi) Lotto - Dstny

6. Alex Aranburu (Umunya-Espagne) Movistar Team

7. Mads Pedersen (Umunya-Denmark) Lidl-Trek

8. Remco Evenepoel (Umubiligi) Soudal-Quick-Step

9. Pello Bilbao (Umunya-Espagne) Bahrain Victorious

10. Alberto Bettiol (Umutaliyani) EF Education–EasyPost

Romain Bardet yegukanye Agace ka Mbere ka Tour de France 2024
Romain Bardet na Frank van den Broek bakinira DSM–Firmenich PostNL begukanye agace kabanza ka Tour de France 2024
Ibyishimo byari byose kuri Romain Bardet na Frank van den Broek

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages