00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ndayishimiye Samson yatorewe kuyobora FERWACY

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 5 November 2023 saa 01:36
Yasuwe :

Ndayishimiye Samson yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, FERWACY muri manda y’imyaka ibiri isoza iyabeguye.

Ni amatora yabaye ku Cyumweru, tariki 5 Ugishyingo 2023 kuri Hill Top Hotel.

Ndayishimiye wamamaye mu mukino wo koga no gusiganwa ku modoka yatsinze ku nshuro ya kabiri agize amajwi umunani mu banyamuryango 11 batoye.

Ku nshuro ya mbere uyu mugabo yabanje kubura amajwi arindwi yasabwaga bityo itora risubirwamo nk’uko amategeko abiteganya.

Abandi batowe ni Bigango Valentin wabaye Visi Perezida wa mbere, Ruyonza Arlette wabaye Umunyamabanga mukuru na Katabarwa watorewe kuba umubitsi.

Mu ijambo rye rya mbere nka Perezida wa FERWACY, Ndayishimiye Samson yavuze ko yishimiye icyizere yagiriwe.

Ati “Ni ikintu nakiriye n’umunezero mwinshi. Kugira icyizere cy’iyi Federasiyo yacu ni umugisha ni ibintu binshimishije cyane.”

Abajijwe ku kuba abakinnyi benshi bakina uyu mukino bari guta icyizere ndetse n’umusaruro ukaba warabaganutse, Ndayishimiye yabasabye gushyira umutima hamwe.

Ati “Ni ugushyira umutima hamwe kandi n’amateka yanjye mu mikino itandukanye nko koga, gusiganwa ku modoka ari no kubana nabo mu magare nagiye mbona ibibazo bashobora kuba bahura nabyo.”

Yakomeje agira ati “Buriya abakinnyi bose mu mikino itandukanye bahuje imbogamizi ntekereza ko Imana izamfasha nka batekerezaho nk’uko nanjye nitekerezagaho iyo nabaga ndi mu bibazo nyiri umukinnyi ku giti cyanjye nshaka inkunga bityo tuzaganira dushyire hamwe.”

Iyi komite yatowe mu rwego rwo kuzuza inzego kuko komite iheruka yari iyobowe na Murenzi Abdallah yeguye.

Aya matora yateguwe nyuma y’inkundura yo kwegura kw’abayobozi b’iri Shyirahamwe barimo Murenzi Abdallah wari Perezida kuva mu Ukuboza 2019, Nkuranga Alphonse wari Umuyobozi Nshingwabikorwa, Karangwa François wari Visi Perezida wa Mbere, Munyankindi Benoît wari Umunyamabanga Mukuru wegujwe n’Inteko Rusange ndetse na Ingabire Assia wari Umubitsi.

Ruyonza Arlette yatorewe kuba Umunyamabanga mukuru
Katabarwa Daniel yabaye umubitsi
Bigango Valentin yatorewe kuba Visi Perezida wa Mbere wa FERWACY
Ndayishimiye Samson yatorewe kuyobora FERWACY

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages