Yatowe ku majwi 10 kuri 11 mu gihe imfabusa yabaye imwe. Yiyamamazaga ari umukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida aho yatanzwe nk’umukandida n’Ikipe ya Karongi Vision Sport Center.
Murenzi Abdallah asanzwe ayobora FERWACY kuva mu Ukuboza 2019.
Uyu mugabo wigeze kuyobora Akarere ka Nyanza akayobora na Rayon Sports avuga ko manda ye ya mbere muri FERWACY igitangira yahuye n’ibibazo birimo iyaduka rya COVID-19 yatumye byinshi bihagarara.

Murenzi Abdallah yongeye gutorerwa kuyobora Ferwacy

Murenzi ni we wari umukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida wa Ferwacy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!