Murenzi Abdallah yatorewe kuyobora FERWACY

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Ukuboza 2019 saa 12:06
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari Meya w’Akarere ka Nyanza akaba yarigeze no kuba Umuyobozi wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah ni we watorewe kuyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY) mu matora yabaye kuri iki Cyumweru.

Murenzi Abdallah wari umukandida rukumbi kuri uyu wa mwanya wa Perezida, yatowe ku majwi icyenda ku 10 y’abatoye bose. Asimbuye Bayingana Aimable wari umaze imyaka 10 ayobora iri shyirahamwe, weguye hamwe na Komite Nyobozi yose mu minsi ishize.

Kanamugire Jean Charles wiyamamarizaga umwanya wa Visi Perezida wa mbere, yakuyemo kandidatire ye, maze hasigara Mukazibera Marie Agnès watowe ku majwi umunani ku 10 mu gihe Visi Perezida wa kabiri yabaye Nkuranga Alphonse watowe ku majwi 10/10.

Umwanya w’Umunyamabanga Mukuru watsindiwe na Sekanyange Jean Léonard wagize amajwi atandatu, atsinze Niyonzima Gildas wagize amajwi ane.

Umubitsi yabaye Ingabire Assia wari umukandida rukumbi, aho yatowe ku majwi 10/10.

Abajyanama ni batatu biyamamaje, ari bo Me Bayisabe Irenée wagize amajwi umunani, Karambizi Rabin-Hamin wagize amajwi atandatu na Geoffrey Karama wagize amajwi atandattu.

Nyuma yo gutorwa, Murenzi Abdallah yagize ati "Ndabanza gushima abanyamuryango mutugiriye icyizere, turazirikana umwenda muduhaye. Tuzakomereza ku murongo Perezida wa Repubulika yaduhaye kugira ngo uyu mukino ukomeze gutera imbere.’’

Komite Nyobozi nshya yatorewe kuyobora FERWACY ifite inshingano zikomeye zo gukomeza kuzamura uyu mukino umaze gutera imbere mu Rwanda ndetse no gutegura amarushanwa akomeye arimo Tour du Rwanda 2020 izatangira mu mpera za Gashyantare.

Murenzi Abdallah yatorewe kuyobora FERWACY
Mukazibera Agnes yatorewe kuba Visi Perezida wa mbere
Nkuranga Alphonse wabaye Visi Perezida wa kabiri
Sekanyange Jean Léonard wabaye Umunyamabanga Mukuru wa FERWACY
Umubitsi yabaye Ingabire Assia wari umukandida rukumbi
Perezida wa Komite Olempike y'u Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens afata ifoto na Komite yatowe

Amafoto: Umurerwa Delphin & Uwihanganye Hardi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza