Umunya-Cameroun, Artuce Jodele Tella w’imyaka 38 ukinira ikipe ya SNH Vélo Club muri Cameroun niwe watwaye agace ka mbere.
Mu ntera ya kilometero 123.3, Artuce Jodele Tella yakoresheje amasaha abiri, iminota 51 n’amasegonda 33 asiga Munyaneza amasegonda 41.
Muri aka gace bazengurukaga umujyi wa Douala inshuro icyenda, Umunya-Burkina Faso Paul Daumont yabaye uwa gatatu anganya ibihe na Munyaneza.
Muri uru rugendo, Mugisha Moise uheruka gutwara agace ka nyuma ka Tour du Rwanda ya 2022, yasoje ku mwanya wa cyenda asigwa iminota itanu n’amasegonda umunani.
Tuyizere Etienne yabaye uwa 14 asigwa 5’11”, Nzafashwanayo Jean Claude asoza ari uwa 16 asigwa 5’11”.
Abandi bakinnyi ba Team Rwanda ni Niyonkuru Samuel wabaye uwa 24 asigwa ibihe bimwe na Tuyizere kimwe na Muhoza Eric wabaye uwa 29.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Kamena 2022 hazakinwa agace ka kabiri kazaba mu mujyi wa Yaoundé kajya i Ayos ku ntera ya Kilometero 118,8.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!