Munyaneza w’imyaka 24 y’amavuko, yakiniye Benediction kuva mu 2016 kuri ubu akaba yayibagamo iri ku rwego rw’amakipe manyamuryango ya UCI.
Aganira na IGIHE, yavuze ko yasinye amasezerano y’umwaka umwe ushobora kuzajya wongerwa bitewe n’uko yitwaye.
Yagize ati “Nasinye umwaka umwe. Ariko iyo witwaye neza ugatanga umusaruro bakongera undi mwaka bityo ukaba wakomezanya n’ikipe.”
Mu mwuga we, Munyaneza yageze kuri byinshi birimo ibihembo yagiye atwara ari kumwe n’ikipe y’igihugu.
Mu 2019, yatwaye Tour du Sénégal. Muri uwo mwaka yabaye uwa munani muri La Tropicale Amisa Bongo anaba uwa kane muri Grand Prix Chantal Biya.
Mu 2020 kandi nibwo Munyaneza yabaye uwa munani muri Grand Prix Chantal Biya.
Mu 2018, Munyaneza yatwaye shampiyona y’u Rwanda, aba uwa karindwi mu mikino y’igikombe cya Afurika anaba uwa cyenda muri shampiyona ya Afurika.
Munyaneza agiye muri ProTouch asangayo Mugisha Moise na Mugisha Samuel ariko asimbura Habimana Jean Eric wamaze gutandukana n’iyi kipe ikina Tour du Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!