Iri siganwa ritegurwa n’ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ku bufatanye n’Umuryango Nyarwanda ushinzwe kubungabunga ibinyabuzima byo mu Gasozi (RWCA).
Ni mu rwego rwo kwishimira aho urugendo rwo kubungabunga ibidukikije, kugarura ibinyabuzima cyane cyane nk’umusambi mu gishanga cya Rugezi rugeze hakomeza kwigisha no gukora ubukangurambaga abagituriye.
Iri siganwa ryabaga ku nshuro ya kane, yatangiye Saa Mbili n’igice za mu gitondo mu mihanda y’igitaka yo mu Karere ka Burera n’aka Gicumbi, twombi dukora ku gishanga cya Rugezi.
Ryitabiriwe n’abakinnyi basanzwe basiganwa mu mukino w’amagare kuva ku ngimbi kugera ku bakuru ndetse n’abatarabigize umwuga bagabanyije mu byiciro bibiri bijyanye n’ubushobozi bwabo.
Icyiciro cya gatatu cyari kigizwe n’abakoresha amagare ya matabaro (single speed) basiganwe intera y’ibilometero 40.
Mu bagore n’abatarengeje imyaka 23 bakoze intera y’Ibilometero 89,9, isiganwa ryegukanywe na Nirere Xaverine wa Team Amani akoresheje amasaha atatu, iminota irindwi n’amasegonda 43.
Yakurikiwe na Irakoze Neza Violette wa Komera Women Cycling Team wasizwe iminota 17 n’amasegonda 16 mu gihe Ntakirutimana Martha wa Black Mamba Cycling yabaye uwa gatatu yasizwe iminota 31 n’amasegonda 56.
Mu bagabo n’abatarengeje imyaka 23 na bo bakoze ibilometero 89,9, uwabaye uwa mbere ni Eric Muhoza wa Team Amani akoresheje amasaha abiri, biminota 47 n’amasegonda 27.
Banzi Bukhari wa Twin Lakes Cycling Academy yabaye uwa kabiri yasizwe iminota ibiri n’amasegonda 59 mu gihe uwabaye uwa gatatu ari Dukuzumuremyi Kevin wa Bugesera Cycling Team aho yasizwe iminota 16 n’amasegonda 13.
Mu cyiciro cy’abangavu basiganwe ibilometero 40, Uwizeyimana Ancille wa Bugesera Cycling Team yabaye uwa mbere akoresheje amasaha abiri n’amasegonda 16, akurikirwa na Nishimwe Gisèle naho Ishimwe Cynthia aba uwa gatatu.
Mu ngimbi na zo zakoze intera ingana n’iya bakuru bazo, uwa mbere yabaye Byusa Pacifique wa Les Amis Sportifs akoresheje amasaha abiri, iminota 58 n’amasegonda 40, akurikirwa na Isingizwe Romeo Bruce wa Ziip Cycling Academy na Ishimwe Jean d’Amour wa Bugesera Cycling Team.
Mu bakoresha amagare ya matabaro, mu bagabo uwabaye uwa mbere ni Mufiteyezu Emmanuel wo mu Murenge wa Kageyo naho mu bagore aba Umuhoza Nadia wo mu Murenge wa Rwimiyaga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!