Ikipe ye yatangaje ko uyu musore w’imyaka 24 yageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 31 Kanama 2022. Yagombaga guhita ajya muri hotel yateguriwe n’ikipe ariko ntiyabikora.
Isiganwa yagombaga kwitabira ryabaye tariki 4 Nzeri 2022 ariko ikipe ye yaramutegereje amaso ahera mu kirere, ihitamo kumenyesha ubuyobozi bwa Amerika ko uyu musore yabuze.
Amakuru avuga ko yaburiwe irengero afite ibikoresho by’ikipe bifite agaciro k’ibihumbi 20 by’amadorali, asaga miliyoni 20 Frw.
Mugisha yatangiye gukinira Pro Touch Racing Team mu Ugushyingo 2021. Yigeze gutwara Tour du Rwanda yabaye mu 2018.
Abaye yatorotse koko, yaba ari umukinnyi wa kane w’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, utorokeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma ya Ndayisenga Valens, Hadi Janvier na Uwizeye Bonaventure.
UPDATE ON @samuelmugisha97 - @Protouch_Team confirms that Samuel Mugisha arrived in the United States on Wednesday 31 August as per booked flight plan. He did not make his way to arranged transfer to hotel but instead made arrangements to be collected at the airport.
— PROTOUCH Pro Racing Team 🇿🇦 (@Protouch_Team) September 5, 2022



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!