Mugisha Samuel ayoboye abazahagararira Dimension Data muri Tour du Rwanda

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 15 Gashyantare 2019 saa 09:41
Yasuwe :
0 0

Abatoza ba Dimension Data for Qhubeka batangaje urutonde rw’abakinnyi batanu bazakina Tour du Rwanda ibura iminsi icyenda ngo itangire barimo umunyarwanda Mugisha Samuel.

Kuva tariki 24 Gashyantare kugera tariki 3 Werurwe 2019 abakunzi b’umukino wo gusiganwa ku magare bazishimira kureba isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda ku nshuro ya 11.

Amakipe atandukanye azitabira iyi Tour du Rwanda akomeje gutangaza urutonde rw’abo azazana mu Rwanda guhatanira umwenda w’umuhondo wegukanywe na Mugisha Samuel mu irushanwa ry’umwaka ushize.

Uyu mukinnyi w’imyaka 21 wakiniraga Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda muri Tour du Rwanda ya 2018, uyu mwaka azayikina ari kumwe n’ikipe ye Team Dimension Data for Qhubeka yo mu Butaliyani yegukanye iri siganwa inshuro ebyiri muri eshatu ziheruka, 2016 na 2017.

Abatoza ba Dimension Data for Qhubeka barimo Roger Hammond, batangaje abakinnyi batanu bitegura kuza mu Rwanda.

Abo ni :

1. Mugisha Samuel (u Rwanda)
2. Mulu Hailemichael (Ethiopia)
3. Luca Mozzato (u Butaliyani)
4. Matteo Sobrero (u Butaliyani)
5. Martin Laveric (Slovenia)

Mugisha agiye guhatanira kwisubiza umwenda w'umuhondo
Mugisha Samuel azaseruka mu mwenda wa Team Dimension Data
Mulu Hailemichael wasoreje ku mwanya wa gatatu muri Tour du Rwanda iheruka, ari mu bakinnyi ba Team Dimension Data

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza