Mugisha yegukanye Tour du Cameroun akoresheje 26h34’24’’ ku ntera y’ibilometero 1066.2. Yakurikiwe na Andreev Yordan wa Team Martigues SC yarushije amasegonda 32 n’Umunya-Cameroun, Artuce Jodele Tella ukinira SNH Vélo Club yasize ho amasegonda 33.
Agace ka Munani ari na ko ka nyuma kakinwe kuri uyu munsi, abasiganwa bava Ebolowa bagana i Yaoundé ku ntera y’ibilometero 151.4 kegukanywe n’Umunya-Maroc El Arbaoui Adil wakoresheje 3h40’17", arusha Mugisha Moïse amasegonda 18.
Mugisha Moïse yafashe umwambaro w’umuhondo uhabwa uyoboye urutonde rusange nyuma y’Agace ka Karindwi kakiniwe mu mihanda ya Boumnyebel na Mbalmayo ku ntera y’ibilometero 112.6.
Aka gace kegukanywe na Taillandier Axel ukinira Team France Défense, yakoresheje 2h48’14’’, arusha Mugisha wa kane amasegonda atatu.
Ku rutonde rusange, Mugisha yahise afata umwanya wa mbere nyuma yo gukuramo ikinyuranyo cy’iminota itatu n’amasegonda 30 yarushwaga na Andreev Yordan, amusiga 32".
Ku munsi wa nyuma, Mugisha yakinnye aharanira ko ibihe byari hagati ye n’umukurikiye bitavamo akaba yamwambura umwambaro uhabwa uwa mbere. Yahiriwe no kubigeraho, asesekara i Yaoundé ari imbere mu bakoresheje ibihe bito mu minsi umunani isiganwa ryamaze.
Muri iri siganwa, u Rwanda rwongeye kwigaragaza nk’igihugu gifite ahazaza, rwasoje ku mwanya wa kane mu makipe umunani yaryitabiriye.
Mu bandi bakinnyi baruhagarariye, Munyaneza Didier yasoje ku mwanya wa karindwi, Muhoza Eric [12], Nzafashwanayo Jean Claude [25], Niyonkuru Samuel [27] na Tuyizere Etienne [33].
Abakinnyi 44 ni bo basoje iri siganwa rizenguruka Cameroun ryakinwaga ku nshuro ya 18.
Akimara kuryegukana, Mugisha yavuze ko ashimishijwe n’intsinzi yabonye. Yatangarije CRTV SPORTS ati “Nzagaruka hano mu 2023 gutwara irindi siganwa. Twakinnye tugerageza guhatana cyane, twatsinze.’’
Mugisha w’imyaka 25 yatangiye umwaka ahirwa cyane! Ni we Munyarwanda wa mbere wegukanye Agace ka Tour du Rwanda kuva igeze ku rwego rwa 2,1 mu 2019. Yabigezeho ku wa 27 Gashyantare 2022, ubwo iri siganwa rizenguruka igihugu ryasozwaga abakinnyi bazenguruka Umujyi wa Kigali ku ntera y’ibilometero 75,3.
Nyuma y’aho yegukanye na Tour du Cameroun 2022. Iri rushanwa yegukanye ni irya kabiri rikomeye yatwaye muri iki gihugu nyuma ya Grand Prix Chantal Biya afite mu 2020.
Ni ku nshuro ya kabiri, Tour du Cameroun yegukanywe n’Umunyarwanda, uwaherukaga kubigeraho ni Uwizeyimana Bonaventure wabikoze mu 2018.
Mugisha Moise won the Tour du Cameroun 2022
For the 3rd time in 4 years, we sang the beautiful national anthem, RWANDA NZIZA in Cameroun
2018: Uwizeyimana Bonaventure, Tour du Cameroun
2020: Mugisha Moise, Grand Prix Chantal Biya
2022: Mugisha Moise, Tour du Cameroun pic.twitter.com/MNXVL3VrUv
— 𝙁𝙀𝙍𝙒𝘼𝘾𝙔 (@cyclingrwanda) June 12, 2022


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!