00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RRA na APR zahesheje ishema u Rwanda; Mugisha yegukana isiganwa ryo kwibuka; muri Karate byari ibicika...Ibyaranze imikino itandukanye mu Rwanda

Yanditswe na Mihigo Saddam
Kuya 23 May 2022 saa 05:54
Yasuwe :

RRA yakinnye na VCL-VC la Loi yo muri RDC, iyitsinda amaseti 3-0 (26-24, 25-21, 25-18) mu gihe APR yo yakinnye na NAL-National Alcohol and Liquor yo muri Ethiopia itsinda amaseti 3-0 (25-20, 25-19, 25-16).

Abatoza b’amakipe yaturutse mu Rwanda bavuga ko abakinnyi bahagaze neza ko nta kabuza umusaruro bazavana muri iri rushanwa uzaba mwiza.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Gicurasi 2022, mu mikino y’ijonjora, RRA VC izakina na FAP yo muri Cameroun naho APR VC ikazacakirana na CNS yo muri Nigeria.

Naho kuwa Kabiri tariki 24 Gicurasi, RRA izahura na Club Olympc Kelbia mu gihe APR VC izahura na Kenya Prisons.

Iri rushanwa rizamara ibyumweru bibiri, ryateguwe n’Impuzamashyirahamwe ya Volleyball muri Africa CAVB, rikaba ryaritabiriwe n’amakipe 16.

Mu yindi mikino yabaye kuri iki Cyumweru, mu itsinda A, FAP (Cameroun) yatsinze amaseti 3-0 Kelibia (Tunisia).

Mu rya B, KCB yatsinze amaseti 3-0 ASEC Mimosa yo muri Côte d’Ivoire, naho Carthage itsinda amaseti 3-o Ndejje yo muri Uganda.

Mu itsinda C, Kenya Prisons yatsinze amaseti 3-0 CNS yo muri Nigeria naho APR itsinda NAL yo muri Ethiopia amaseti 3-0.

Mu itsinda C, Pipeline yatsinze amaseti 3-0 NCS mu gihe Al Ahly yo yatsinze amaseti 3-1 El Wak yo muri Ghana.

RRA yakinnye na VCL-VC la Loi yo muri RDC, iyitsinda amaseti 3-0
APR VC nayo yitwaye neza

==================================================================

Mugisha Moise yatwaye isiganwa ryo kwibuka

Kuri iki Cyumweru ubwo hakinwaga irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 28 abari abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, Mugisha Moise yabaye uwa mbere mu cyiciro cy’abakinnyi bakuru.

Mugisha yatwaye isiganwa ry’uyu mwaka akoresheje 2:34’11”’ mu ntera ya kilometero 108.5. Yakoreshaga umuvuduko wa kilometero 41,4 ku isaha.

Mugisha uheruka gukora amateka muri Tour du Rwanda agatwara agace ka munani bimugira Umunyarwanda watwaye agace ka Tour du Rwanda iri ku kigero cya 2,1.

Nyuma yo gutwara isiganwa, Mugisha yavuze ko ikinyuranyo cy’uyu mwaka cyabaye amakoni menshi yari mu muhanda bityo abazi kuyagendamo bagize umusaruro.

Yagize ati “Twagowe n’umuhanda twakiniyemo. Ubundi iteka umuhanga agaragarira mu makorosi, gusa kuri iyi nshuro byansabye kuzenguruka inshuro nk’ebyiri kugira ngo umuhanda nywumenye neza."

Muri iki cyiciro, Mugisha yakurikiwe na Niyonkuru Samuel ukinira ikipe ya Adrien Niyonshuti Cycling Academy wageze ku murongo nyuma ya 2’45”.

Umunya-Erythrée, Berhe Mehari Tewelde ukinira Protouch yasoje ku mwanya wa gatatu asigwa na Mugisha iminota irindwi n’amasegonda 19.

Tuyizere Etienne ukinira Benediction yaje ku mwanya wa kane asigwa na Mugisha Moise iminota irindwi n’amasegonda 29.

Munyaneza Didier wa Benediction Club yasoje isiganwa ku mwanya wa gatanu asigwa na Mugisha iminota umunani n’amasegonda 19.

Umunyarwanda Nzafashwanayo Jean Claude ukinira Protouch muri Afurika y’Epfo yasoje ku mwanya wa karindwi asigwa iminota umunani n’amasegonda 21.

Muhoza Eric ukinira ikipe ya Adrien Niyonshuti Cycling Academy yasoje ku mwanya wa karindwi asigwa iminota umunani n’amasegonda 25.

Mu cyiciro cy’ingimbi, umudali wa Zahabu watwawe na Shyaka Janvier ukinira Adrien Niyonshuti Cycling Academy wakoresheje 1:45’50” mu ntera ya kilometero 71.

Shyaka yakurikiwe na mugenzi we bakinana, Ntirenganya Moise waje asigwa amasegonda 32. Mushinzimana Jean Bosco wa Les Amis Sportifs Rwamagana yaje ari uwa gatatu.

Mu cyiciro cy’abagore, Ingabire Diane ukinira Benediction yabaye uwa mbere mu ntera ya kilometero 71 akoresha 2:08’45” akurikirwa na Tuyishime Jacqueline bakinana amusiga amasegonda 58.

Mwamikazi Djazila ukinira ikipe ya Les Amis Sportifs Rwamagana yasoje ku mwanya wa gatatu asigwa na Ingabire Diane iminota itanu n’amasgonda 57.

Iri siganwa ryazengurukaga muri Remera, abasiganwa bavaga kuri Stade Amahoro bagatira kuri Controle Technique bagana Nyabisindu.

Bakomezaga bagana mu Gishanga cyo munsi ya Nyabisindu bagakata mu muhanga uri hafi y’icyicaro cya MTN bakagaruka bagana i Nyabisindu bagatambika umuhanda ugana Five to Five bagahinguka mu Gisimenti basubira kuri Stade Amahoro, bakabikora kenshi.

Mugisha Moise yashyizemo intera nini hagati ye n'abamukurikiye
Mugisha Moise aheruka gukora amateka yo gutwara agace ka Tour du Rwanda ya 2.1

==================================================================

Muri Karate, u Rwanda rwatsindiye imidali ya Zahabu

Kuva tariki 16-21 Gicurasi 2022, i Nairobi muri Kenya haberaga irushanwa rihuza ibihugu biri mu karere ka Afurika y’iburasirazuba. U Rwanda rwatsindiye imidali itatu ya Zahabu.

Shayaka Ndutiye Maic wakinaga mu batarengeje ibilo 60, Ntwari Fiston wari mu batarengeje ibilo 67 na Niyitanga Halifa wakinaga mu batarengeje ibilo 75 babaye aba mbere.

Aba bakinnyi bahize abo bari bahanganye mu cyiciro cyo guhatana muri Kumite aho umukinnyi aba ahanganye na mugenzi we.

Mu gice cy’imyiyereko (Kata), Niyitanga Halifa yasoje ku mwanya wa kabiri ahabwa umudali wa Silver.

==================================================================

Sorwathe Women Cricket Club yatwaye igikombe itsinze Hampshere Indatwa

Sorwathe ikina umukino wa Cricket mu cyiciro cy’abagore yatwaye igikombe gisoza shampiyona y’iki cyiciro itsinze Hampshere Indatwa amanota 14-11 nyuma y’uko umukino wari warangiye banganya amanota 72-72.

Mukandayisenga Jeannette wa Sorwathe niwe wabaye umukinnyi mwiza w’umukino.

Mugisha Moise yahawe igikombe cy'irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994
Mu cyiciro cy'abagore, Benediction Club yafashe imyanya ibiri ya mbere
Ingimbi zakinnye zatsinzwe na Shyaka Janvier ukinira Adrien Niyonshuti Cycling Academy
Isiganwa ryo kwibuka mu mukino w'amagare ryakiniwe muri Remera
Umunya-Erythrée, Berhe Mehari Tewelde ukinira ikipe ya Protouch yasoje ku mwanya wa gatatu
Ingabire Diane amaze imyaka irenga itatu adasiba ku mudali wa mbere mu cyiciro cy'abagore
Ikipe ya Bugesera Cycling Team yabonye imyanya itatu mu bakinnyi barindwi basoje isiganwa
Sorwathe y'icyiciro cy'abagore yatwaye igikombe igikuye i Gahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages