00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mugisha Moïse yatandukanye na ProTouch

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 7 January 2023 saa 11:44
Yasuwe :

Mugisha Moïse yamaze gusezera ikipe y’Amagare ya ProTouch Cycling Team yo muri Afurika y’Epfo yakiniraga, akaba ashobora gusinyira Burgos BH yo muri Espagne.

ProTouch Cycling Team mu myaka ine imaze, yasinyishije abakinnyi 26 baturuka mu bihugu bitandatu bya Afurika birimo Afurika y’Epfo, u Rwanda, Érythrée, Uganda, Burkina Faso na Ethiopia.

Mu Banyarwanda bayinyuzemo harimo Mugisha Samuel, Mugisha Moïse, Habimana Jean Eric, Nzafashwanayo Jean Claude, Munyaneza Didier na Iradukunda Emmanuel.

Mugisha Moïse we yahisemo gushimira iyi kipe mu bihe byiza bagiranye ndetse n’icyizere bamugiriye, gusa akaba ari no gushaka indi kipe yazakorana nayo muri uyu mwaka.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter, Mugisha yagize ati “Mwarakoze cyane kipe yanjye, mwampaye amahirwe atari make yo kugaragaza ibyo nshoboye, ndizera ko uyu mwaka nabonye indi kipe.”

Mugisha wari uherutse kujya gukorera imyitozo yo kwitegura Tour du Rwanda muri Qatar, ndetse akaza no kwegukana Nyanza Loyal Race, yatangaje ko ari mu biganiro n’ikipe yo muri Espange.

Burgos BH yo muri Espagne ni yo bivugwa ko yamaze kumvikana n’uyu mukinnyi w’Umunyarwanda.

Iyi kipe iheruka gukina muri Tour du Rwanda ya 2022, gusa uyu mwaka wa 2023 ntiri mu makipe azitabira iri siganwa rizatangira tariki ya 19 Gashyantare.

Protouch Cycling Team nayo yari iyoboye urutonde rw’amakipe yo ku rwego rw’Umugabane wa Afurika, yahuye n’ikibazo cy’amikoro binyuze mu kubura abaterankunga.

Mu itangazo yashyize hanze, Protouch Cycling Team yatangaje ko izakomeza gufatanya n’abafite amakipe n’imishinga y’iterambere ry’umukino wo gusiganwa ku magare muri Afurika, haba mu Rwanda, Maroc na Angola, mu rwego rwo gushaka inzira ikwiye yo kuzamura uyu mukino.

Mugisha Moïse umaze iminsi mu biganiro n'ikipe yo muri Espagne, yasezeye kuri ProTouch

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages