00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mugisha Moïse yabonye ikipe nshya muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 5 Kanama 2021 saa 07:44
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi usiganwa ku magare, Mugisha Moïse, wakiniraga SACA iterwa inkunga n’uruganda rwa SKOL, yasinye umwaka umwe muri ProTouch yo muri Afurika y’Epfo, ikaba ari ikipe ikina amasiganwa yo mugabane.

Mugisha wari umaze imyaka ibiri muri SACA, yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa ProTouch ku wa Gatatu, tariki ya 4 Kanama 2021.

Ikipe yagize iti “Protouch Continental yishimiye gutangaza ko yasinyishije umukinnyi wa mbere mu Rwanda, Mugisha Moïse mu mwaka wa 2021.”

Yakomeje ivuga ko Mugisha ari umukinnyi usiganwa ku magare ukiri muto kandi ufite impano, akaba ari nimero ya mbere mu Rwanda n’uwa 13 muri Afurika ku rutonde ruheruka gushyirwa hanze na UCI nubwo nta masiganwa menshi yagize muri uyu mwaka wa 2020.

Umuyobozi wa Siporo muri ProTouch, Tony Harding, yagize ati “Twishimiye kugira umukinnyi mwiza usiganwa ku magare nka Moïse mu ikipe yacu. Turizera ko azongera imbaraga mu bakinnyi bacu basanzwe.”

ProTouch imaze kwitabira Tour du Rwanda inshuro enye, yari mu ya 2020 ubwo Mugisha Moïse yabaga uwa kabiri ku rutonde rusange.

Biteganyijwe ko mu kwezi gutaha ari bwo Mugisha Moïse azerekeza mu Bufaransa gukorana imyitozo na bagenzi be bashya, aho bazitabira Tour de Bretagne na Circiut des Ardennes.

Mugisha Moïse watangiye kwitabira amarushanwa mpuzamahanga mu 2018, yatwaye Shampiyona ya Afurika n’iy’u Rwanda mu batarengeje imyaka 23 mu 2019.

Yatwaye kandi umudali w’Umuringa mu mikino Nyafurika yabereye muri Maroc, abakinnyi basiganwa n’ibihe (Individual Time Trial).

Mugisha Moïse ari kumwe na bagenzi be kandi begukanye umudari w’Umuringa mu gusiganwa n’ibihe nk’ikipe “Team Time Trial” muri iyi mikino Nyafurika “All African Games 2019” yabereye muri Maroc.

Nubwo yari yabaye uwa kabiri mu mwaka ushize, Mugisha Moïse ntiyakinnye Tour du Rwanda ya 2021 muri Gicurasi kubera ibibazo yari afitanye n’ikipe ye ya SACA byatumye imuhagarika kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2020.

Muri Werurwe 2021, yari mu bitabajwe na Team Rwanda muri Shampiyona Nyafurika yabereye mu Misiri ndetse yagize uruhare mu midali 14 u Rwanda rwahakuye, aho yatwayemo umwe w’Umuringa mu gusiganwa n’ibihe ku giti cye [ITT], uwa Feza mu gusiganwa n’ibihe nk’ikipe [TTT] n’uwa Feza mu gusiganwa abahungu bavanze n’abakobwa.

Mugisha Moïse watwaye Grand Prix Chantal Biya mu Ugushyingo 2020, ni we Munyarwanda rukumbi usiganwa ku magare witabiriye Imikino Olempike ya Tokyo 2020, ariko ntiyasojwe isiganwa ryo mu muhanda kuko yakoze impanuka hamaze gukorwa ibilometero 140 muri 234.

Mugisha Moïse mu mwambaro wa ProTouch Continental yo muri Afurika y’Epfo
Mugisha yegukanye Grand Prix Chantal Biya mu 2020
Mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2021, Mugisha yahesheje u Rwanda imidali itatu muri Shampiyona Nyafurika yabereye mu Misiri
Mugisha Moïse yitabiriye Imikino Olempike ya Tokyo 2020 nubwo atasoje isiganwa ryo mu muhanda
Mbere yo kwerekeza muri SACA, Mugisha yakiniye Skol Fly Cycling na Les Amis Sportifs

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .