00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Moritz Kretschy wegukanye Tour du Rwanda yashyizwe mu ikipe nkuru ya NSN Cycling Team

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 9 May 2026 saa 10:51
Yasuwe :

Ikipe ya Never Say Never (NSN Cycling Team) yazamuye Moritz Kretschy wegukanye Tour du Rwanda 2026, imushyira mu ikipe yayo nkuru ikina ya World Tour.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 9 Gicurasi 2026, ni bwo NSN Cycling Team yatangaje ko uyu mukinnyi yazamuwe mu ntera nyuma yo kwitwara neza mu marushanwa aheruka.

Yagize iti “Umudage w’imyaka 23 agiye kuzamurwa ave mu ikipe yo kuzamura abakinnyi (Development Team), ajye mu ikipe nkuru ndetse bigahita bishyirwa mu bikorwa kugeza mu 2028 ubwo amasezerano ye azaba arangiye.”

Kretschy ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri iyi kipe kuva yayigeramo mu 2024, dore ko muri Werurwe 2026, yegukanye Tour du Rwanda 2026, ndetse mu mwaka wawubanjirije akaba yarabaye uwa kabiri muri Tour de Taiwan.

Irushanwa rye rya mbere azakina muri iyi kipe nkuru ikina amarushanwa yo ku rwego rwa World Tour, ni Grand Prix du Morbihan, isiganwa ry’umunsi umwe ribera mu mihanda yo mu Bufaransa.

Muri iyi kipe asanzeyo Biniam Girmay na we wanyuze mu marushanwa arimo na Tour du Rwanda kugeza abaye umwe mu bakinnyi bo gusiganwa ku magare bakomeye ku Isi.

Kugeza ubu abakinnyi barenga 30 bamaze kunyura muri Tour du Rwanda bajya mu makipe akomeye yo ku rwego rw’Isi. Muri abo harimo Umunyarwanda umwe ari we Niyonshuti Adrien wakiniye Team Dimension Data.

Abandi ni Anass Aït El Abdia, Natnael Berhane, Tarik Chaoufi, Dan Craven, Stefan de Bod, Mekseb Debesay, Amanuel Ghebreigzabhier, Jacques Janse van Rensburg, Reinardt Janse van Rensburg na Tsgabu Grmay.

Hari kandi Songezo Jim, Merhawi Kudus, Louis Meintjes, Kiel Reijnen, Joey Rosskopf, Willie Smit, Daniel Teklehaimanot, Jay Robert Thomson, Johann van Zyl, Omer Goldstein, Matteo Badilatti, Simon Guglielmi, Jérémy Bellicaud, Matteo Sobrero, Yevgeniy Fedorov na Henok Mulubrhan.

Moritz Kretschy yegukanye Tour du Rwanda 2026
Moritz Kretschy yatwaye Tour du Rwanda amaze imyaka ibiri gusa mu ikipe yo kuzamura abakinnyi ya NSN Cycling Team
Moritz Kretschy yazamuwe mu ikipe nkuru ya NSN Cycling Team

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages