Iri rushanwa ry’umukino w’amagare rikinirwa mu misozi, riri kuba ku nshuro yaryo ya gatanu ndetse kuri uyu wa Kane hakinwaga agace kabanziriza aka nyuma.
Ni agace kakiniwe mu Kinigi mu Karere ka Musanze, ahasanzwe habera umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi, aho areshyaga n’ibilometero 29,8 mu gihe ubutumburuke bwari metero 514.
Umudage Lukas Baum wegukanye Cape Epic yo muri Afurika y’Epfo mu 2022, kuri ubu uri gukina afatanyije n’Umunya-Kenya Dan Kiptala, babaye aba mbere nyuma yo gukoresha isaha, iminota 13 n’amasegonda 34, basize iminota ine n’amasegonda 51 Ikipe y’Abanya-Zambia Levy Pyele na Ernest Mazabuka yabakurikiye.
Umwanya wa gatatu muri iki cyiciro cy’amakipe y’abagabo bakina bafatanyije, wegukanywe n’ikipe igizwe n’Umunyarwanda Banzi Bukhari ukina afatanyije n’Umuholandi Louis van Zeeland aho bo bakoresheje isaha, iminota 21 n’amasegonda ane.
Umudage Daniel Gathof ukina afatanyije n’Umuholandi Bart Classens ntibahiriwe kuri uyu wa Kane nk’uko byari byagenze mu Gace ka Kabiri n’aka Gatatu begukanye, ahubwo kuri iyi nshuro igare rya Gathof ryagize ikibazo bituma batakaza iminota irenga 12 ku rutonde rusange.
Kuri ubu aba bagabo begukanye Rwandan Epic mu 2023, barusha iminota ine n’amasegonda 17 ikipe ya Baum na Kiptala mu gihe hasigaye agace ka nyuma kazakinwa ku wa Gatanu.
Mu bagore bakina bafatanyije, ikipe igizwe n’Umunyarwandakazi Ntakirutimana Martha n’Umuholandikazi Elodie Kuijper yiyongereye amahirwe yo kwegukana isiganwa nyuma yo gutsinda ku nshuro ya kane yikurikiranya, aho uyu munsi yakoresheje isaha, iminota itanu n’amasegonda 16.
Abanya-Afurika y’Epfo Bianca Haw na Wade Young begukanye uyu munsi mu cyiciro cy’ikipe igizwe n’umukinnyi w’umugabo w’uw’umugore, bakoresheje iminota 59 n’amasegonda 20.
Bakurikiwe n’Abanya-Espagne, Oscar Pujol na Mude Rodríguez, bakoresheje isaha, iminota itatu n’amasegonda 16, mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe n’ikipe ya Roberto Barreros Huertos wo muri Espagne ukina afatanyije na Danila Fumero wo mu Butaliyani.
Mu bakina ku giti cyabo, Agace ka Kane kegukanywe n’Umunya-Norvège Thomas Naerland wakoresheje isaha, iminota 21 n’amasegonda icyenda, akurikirwa n’Umunyarwanda Nkurikiyinka Jackson yasize iminota ibiri n’amasegonda atatu.
Ku wa Gatanu, tariki ya 5 Ukuboza 2025, ni bwo hazamenyakana abegukana Rwandan Epic y’uyu mwaka nyuma y’Agace ka Gatanu kahawe izina rya “Uburanga”, kazahagurukira i Nemba kerekeza i Shyorongi ku ntera y’ibilometero 77,3.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!