00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kudus yahaye intera abo bahanganye, yiyemeza kwihimura muri Tour du Rwanda nyuma y’imyaka 7

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 26 February 2019 saa 10:45
Yasuwe :

Tour du Rwanda y’uyu mwaka kuri bamwe igeze aho umwana arira nyina ntiyumve, ni urwego rutandukanye n’urusanzwe ndetse aho abanyarwanda bageze ku munsi wayo wa gatatu bakuye amaso ku ntsinzi, byose kubera umusore w’imyaka 25, Merhawi Kudus, uvuka mu misozi y’i Asmara muri Érythrée.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Gashyantare 2019 hakinwe agace ka gatatu ka Tour du Rwanda iri ku cyiciro cya 2.1. Gusa benshi mu bakinnyi bayirimo bemeza ko ubu aribwo isiganwa ryatangiye.

Nyuma yo gukina uduce tubiri tubanza abakinnyi begeranye ku rutonde rusange, handitswe amateka mashya mu gace karekare kurusha utundi mu mateka y’iri siganwa (213.1 km), aho bahagurutse i Huye bagasoreza i Rubavu.

Uru rugendo rwasabaga umukinnyi w’inzobere mu guterera imosozi, washiritse ubwoba mu kumanuka ahantu hahanamye kandi uzi kwihutisha igare mu mihanda itambika, rwasojwe Merhawi Kudus Ghebremedhin ariwe uri imbere.

Ntabwo bisanzwe ko umukinnyi wambaye umwenda w’umuhondo ugaragaza uri imbere ku rutonde rusange acomoka mu gikundi habura ibilometero birenga 70, ariko uyu munya-Érythrée yatunguranye arabikora.

Abasiganwa bazamukaga ku Mukamira muri Nyabihu mbere yo kwerekeza i Rubavu afata umwanzuro ashyira igare imbere akoresha imbaraga zidasanzwe. Gusa ngo hari ibanga ryamufashije kugira iki gitekerezo.

Yabwiye IGIHE ati “Turi ikipe ikomeye. Iyo ari agace karekare nk’aka, twe biratworohera. Turenze ikilometero cya 140 narebye mu maso abo duhanganye mbona bananiwe mfata umwanzuro ndagenda. Hari abankurikiye turajyana ariko nabo mu birometero bya nyuma nabonye ko nta mbaraga nyinshi bafite, nkoresha imbaraga ngera ku ntsinzi.”

Kudus yakomeje yemeza ko intsinzi ye izingiye ku mbaraga zidasanzwe z’Umunya-Colombia bakinana Rodrigo Contreras Pinzón ukomeje kumufasha.

Tour du Rwanda yari imaze imyaka itanu iguma mu Rwanda ariko uyu mwaka biri kure nk’ukwezi. Umunyarwanda uri hafi ku rutonde rusange ni Areruya Joseph uri ku mwanya wa cyenda aho asigwa na Kudus iminota 09’54’’.

Areruya we yabwiye IGIHE ko kwirirwa asobanura impamvu y’iki kinyuranyo atari ngombwa kubera imbaraga z’abo bahanganye.

Ati “Nk’uyu munsi bacomotse turabafata, barongera turabafata ariko byageze aho biranga turananirwa.”

Valens Ndayisenga wihariye amateka yo gutwara Tour du Rwanda ebyiri we abona abanyarwanda bakwiye kubyakira kuko isiganwa ry’uyu mwaka ritari ku rwego rwabo.

Ati “Ibihe bashyizemo biragoye kuba twabikuramo. Isiganwa riragenda neza ariko abakinnyi bari imbere baraturenze. Ntabwo nzi uko bizarangira ariko aho umwenda w’umuhondo uzerekeza hamaze kwigaragaza.”

Merhawi Kudus nashobora kwegukana Tour du Rwanda 2019 azaba yihimuye kuko mu 2012 yabonye amahirwe yo kubikora ayatakaza ku munsi wa nyuma ubwo yasigwaga bikomeye n’Umunya-Afurika y’Epfo Darren Lill.

Byarangiye atakaje umwenda w’umuhondo mu masaha make, asoreza mu gahinda k’umwanya wa gatandatu asizwe n’uwa mbere iminota itandatu n’amasegonda 10.

Abajijwe niba abona uyu mwaka ari umwaka wo kwihorera yagize ati “Yego. Yego. Kuko mfata u Rwanda nk’igihugu cya kabiri kizi umukino w’amagare. Nimbigeraho nzaba nigaruriye ishema.”

Merhawi Kudus Ghebremedhin wavutse tariki 23 Mutarama 1994 si agafu k’imvugwa rimwe kuko yegukanye shampiyona ya Afurika mu 2015, yitabira Tour de France ya 2015, Giro d’Italia ya 2016 na La Vuelta a España ya 2014, 2016 na 2018.

Kudus ashoboye gutwara Tour du Rwanda yaba abaye umunya-Erythree wa mbere ubikoze kuva mu mwaka wa 2010
Gutsindira mu Rwanda byaba ari ukwihorera kuko ibyamubayeho mu mwaka wa 2012 ntabwo azabyibagirwa
Kudus yizeye kuzasoza irushanwa acyambaye umwenda w'umuhondo
Areruya Joseph yagerageje gukurikira ariko biranga
Mu bilometero bya nyuma bari bane ariko Kudus abona bananiwe arabacika
Mu misozi Kudus arindwa mubi, kumanuka ntibimugora, kandi no mu mihanda itambika ntabwo asigara
Ndayisenga Valens yemeza ko abakinnyi bari imbere barenze urwego rw'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages