Ku nshuro ya kabiri hakorwa iri rushanwa, kuri iki Cyumweru ryabereye muri Free Economic Zone i Masoro, aho ryarimo ibice bitatu; abakiri bato (U-17) basiganwe bakoresheje amagare ya pneu ballons, abasanzwe bakina uyu mukino (bagabanyije mu bakiri bato (juniors) n’abakuru (Elite)) ndetse n’abakina byo kwinezeza.
Saa 09:23 nibwo abakiri bato bakoreshaga amagare asanzwe azwi nka ‘pneu ballons’ batangiye gusiganwa, bazenguruka inshuro 15 ahareshya na kilometero 3,3.
Muri iki cyiciro hagombaga kuvamo abatoranywa n’ikipe ya Skol Fly Cling Club, uwa mbere yabaye Bizimana Théogène w’imyaka 18 uvuka i Muhanga, wakoresheje isaha imwe, iminota icyenda n’amasegonda 19 ku ntera ya kilometero 49,5.
Muri iki cyiciro cyasojwe n’abasiganwa 13, Nyaminani Erneste yabaye uwa kabiri akoresheje isaha imwe, iminota icyenda n’amasegonda 29 mu gihe Sibomana Ferdinand yabaye uwa gatatu akoresheje isaha imwe, iminota icyenda n’amasegonda 39.
Hakurikiyeho icyiciro cy’abakuru (Elite) kitabiriwe n’ikipe ya Benediction Excel Energy yari yamanukanye umukinnyi wabo mushya Ukiniwabo René Jean Paul bakuye muri Les Amis Sportifs. Ndayisenga Valens wegukanye Tour du Rwanda ebyiri, yari mu bitabiriye iri siganwa ryo kuri iki Cyumweru.
Nyuma yo kuzenguruka intera ya kilometero 3,3 inshuro 30 (intera ya kilometero 100), Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ wa Benediction, yegukanye isiganwa akoresheje amasaha abiri, iminota 18 n’amasegonda 56.
Karadiyo yazanye na kapiteni we Byukusenge Patrick wamuretse agatsinda isiganwa. Byukusenge we yakoresheje amasaha abiri, iminota 18 n’amanota 57 mu gihe uwa gatatu yabaye Uwizeyimana Bonaventure bakinana, we wakoresheje amasaha abiri, iminota 22 n’amasegonda 18.
Munyaneza Didier ‘Mbappe’ yabaye uwa kane akoresheje amasaha abiri, iminota 24 n’amasegonda 28 mu gihe Mugisha Moïse yabaye uwa gatanu nyuma yo gukoresha amasaha abiri, iminota 24 n’amasegonda 46.
Ndayisenga Valens ntabwo yabashije gusoza iri siganwa kuko yavuyemo amaze kuzenguruka inshuro 14 gusa.
Mu cyiciro cy’abakiri bato (Juniors), bazengurutse inshuro 25 (kilometero 82,5), isiganwa ryegukanwe na Nsabimana Jean Baptiste wa Skol Fly Cycling Club, wakoresheje amasaha abiri, iminota irindwi n’amasegonda 28.
Hategekimana Jean Bosco yabaye uwa kabiri, akoresheje amasaha abiri iminota icyenda n’amasegonda 11 mu gihe murumuna wa Areruya Joseph; Gahemba Uwiduhaye Barnabé yabaye uwa gatatu akoresheje amasaha abiri, iminota icyenda n’amasegonda 42.
Umuyobozi w’uruganda rwenga ibinyobya ‘Skol Brewery Ltd Rwanda’ Ivan Wullfaert wasiganwe mu bishimisha bakoze intera ingana n’iy’abakiri bato (juniors), yazengurutse inshuro 22, avamo asigaje kuzenguruka inshuro eshatu. Muri iki cyiciro, ababashije gusoza isiganwa ni batatu gusa.
Perezida wa Skol Fly Cycling Club; Ntembe Jean Bosco yabwiye IGIHE ko mu bana basiganwe uyu munsi bafashemo batatu bagiye kumenyereza gusiganwa muri uyu mukino w’amagare.
Ati” Iri rushanwa ryabayemo imbaraga cyane, abakinnyi baje baryiteguye. N’ubushize twari twakoze irushanwa nk’iri, turimo turashaka abana bafite impano ariko noneho n’abakinnyi bacu basanzwe bakina, twatumiye andi makipe kugira ngo bipime nabo, tubategurire Rwanda Cycling Cup izaba mu kwa Gatanu.”
“Twafashe batatu ba mbere ariko kuko harimo uwacu, twafashe undi. Uriya ufite 18 tuzamukinisha mu bakuze.”
Mu 2016, ubwo Skol Fly Cycling Club yateguraga isiganwa nk’iri, hashakwa abana bafite impano mu mukino w’amagare, nibwo hamenyekanye umukinnyi wayo Mugisha Moïse uherutse kwegukana umudali wa Zahabu mu batarengeje imyaka 23 muri Shampiyona ya Afurika y’Amagare yabereye muri Ethiopia mu minsi ishize.
Amafoto: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO