Nyuma yo kuzenguruka agace ka Kigali-Kigali ku ntera ya Kilometero 120 umunya Eritrea Eyob Mektel niwe waje akoresheje amasaha 3 iminota ibiri n’amasegonda 35.
Meron Amanuel ukinira Bike Aid, Areruya Joseph wa Team Rwanda Akagera, Nsengimana Jean Bosco wa Team Rwanda Karisimbi ndetse na Hadi Janvier wa Team Rwanda Karisimbi nibo bihariye imyanya itanu ya mbere.
Kigali-Kigali (120 km)
Eyob Mektel: Eritrea National Team (3h02’25’’)
Teshom Hagos Meron: Bike aid (3h02’25’’)
Areruya Joseph: Team Rwanda Akagera (3h02’25’’)
Nsengimana Jean Bosco: Team Rwanda Karisimbi (3h02’25’’)
Hadi Janvier: Team Rwanda Karisimbi (3h02’25’’)
Abandi banyarwanda
6. Patrick Byukusenge: 3h02’35’’
13. Joseph Biziyaremye: 3h02’17’
14. Camera Hakuzimana: 3h02’17’
17. Bonaventure Uwizeyimana: 3h02’26’’
18. Nathan Byukusenge: 3h02’26’’
27. Jean Claude Uwizeye: 3h 7’00’’
29. Jeremy Karegeya: 3h 07’55’’
30. Abraham Ruhumuriza: 3h 07’55’’
39. Gasore Hategeka: 3h 14’11’’
40. Emile Bintuniama: 3h 14’11’’
Ubwo abasore bakinira Team Rwanda basaga nk’abasoza irushanwa ntibyababujije kotsa igitutu abanyamahanga bari bahanganye dore ko bagendaga banyuzamo bakayobora inshuro zimwe na zimwe.
Nyuma yo kuzenguruka intera ya kilometero 928,4; Nsegimana Jean Bosco wa Team Rwanda Karisimbi yakoresheje amasaha 23 iminota54 n’amasegonda 50. Areruya Joseph wa Team Rwanda Akagera wari witabiriye iri rushanwa ku nshuro ya mbere yaje ku mwanya wa kabiri akoresheje amasaha 23 iminota 56 n’amasegonda 35 mu gihe Hakuzimana Camera wa Team Rwanda Muhabura yakoresheje amasaha 23 iminota 57 n’amasegonda 35.
Muri rusange
1. Jean Bosco Nsengimana (Team Rwanda Karisimbi): 23h54’50’’
2. Joseph ARERUYA (Team Rwanda Akagera): 23h56’35’’
3. Camera Hakuzimana (Rwanda Muhabura): 23h 57’ 35’’
4. EYOB Metkel (Eritrea National Team): 23h57’52’’
5. Patrick Byukusenge (Team Rwanda Karisimbi): 23h57’54’’
Abandi banyarwanda
7. Joseph Biziyaremye:23h58’34’’
8. Nathan Byukusenge: 23h58’37’’
17. Bonaventure Uwizeyimana:24h24’32’’
21. Jeremy Karegeya
22. Jean Claude Uwizeye
24. Hadi Janvier
28. Emile Bintunima
29. Abraham Ruhumuriza
32. Hategaka Gasore
Kuri Nsengimana, kwitwara neza abikesha Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse n’abasore bafatanyije muri Team Rwanda.
Nsengimana Jean Bosco yagize ati” ndishimye pe , ndishimye bikomeye; ibyishimo byanjye ndabikesha Umukuru w’Igihugu cyacu Perezida Paul Kagame. Ndamushimira, ndamushimira byimazeyo kuko yaradufashije by’intangarugero.Aya magare yaduhaye ni igikorwa gikomeye ntabura kumushimira. Kuri jye na bagenzi banjye tumutuye iki gihembo”.
Yakomeje agira ati:“Sinabura kandi gushimira bagenzi banjye twakinanaga bose. Kuko baramfashije bikomeye barandinda.Nshimira Valens na Euphrem nubwo batasoje irushanwa. Ndashimira kandi Polisi y’igihugu kuko yaturindiye umutekano turangije irushanwa nta mpanuka ivuye ku muturage. Federasiyo yacu ndetse n’abanyarwanda baradushyigikiye bikomeye nabo ndabashimira mbikuye ku mutima.”
Muri iri siganwa, Jean Bosco Nsengimana yegukanye Team ibihembo birimo amadorali 1280 ya Amerika nyuma yo kwegukana uduce twa Kigali-Musanze ndetse na Rubavu-Kigali; kwegukana Prologue byatumye ahabwa amadorali 320, mu gihe kwegukana Irushanwa byatumye ahabwa amadorali 1800 ya Amerika.
Iri rushanwa kandi rirangiye Nsengimana Jean Bosco aciye agahigo ko kutamburwa umwenda w’umuhondo, dore ko yawambaye guhera ku munsi wa mbere.Yambitswe kandi indi myenda harimo umukinnyi w’umunyafurika witwaye neza utangwa na Turkish Airlines, umukinnyi w’umunyarwanda witwaye neza utangwa na RDB, ndetse n’umukinnyi ukiri muto witwaye neza SORAS.
Muri rusange Tour du Rwanda isojwe Nsengimana Jean Bosco ariwe mukinnyi wegukanye uduce twinshi aho yatwaye 3 turimo prologue, Kigali-Musanze ndetse na Rubavu-kigali, Mekseb Debesay wari uhanganye cyane na Team Rwanda watwaye uduce 2 twa Nyagatare-Rwamagana ndetse n’agace ka Musanze nyanza. Mu gihe Bintunimana Emile yegukanye Kigali-Huye, Teshom Hagos Meron atwara agace ka Muhanga Rubavu naho eyob Metkel yegukana agace kazengurukaga Kigali.
Eyob Metkel wegukanye agace k’uyu munsi kazengurukaga umujyi wa Kigali ku ntera ya Kilometero 120 yatumye abanya Eritrea bakomeza kuyobora abamaze gutwara uduce twinshi aho Eritrea imaze kwegukana uduce 16, u Rwanda rwegukanyye uduce 10 naho Maroc yegukanye uduce 9 kuva muri 2009 iri rushanwa ryashyirwa ku rwego mpuzamahanga.
Umunya Eritrea Gebrezgabihier Amanuel niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi uzamuka inshuro nyinshi, dore ko mu minsi umunanni y’irushanwa yabashije gutwara iki gihembo inshuro 7. Umunya Kenya Kangagi Suleiman niwe wagerageje kumuhigika ubwo bavaga Kigali berekeza Huye.
Mu mafoto
Amafoto: Mazimpaka Jean Pierre



















TANGA IGITEKEREZO