Agace ka mbere katangiranye n’abakinnyi 33 bakoze urugendo rw’ibilometero 90 ruva i Batsinda mu Mujyi wa Kigali rwerekeza kuri Base mu Karere ka Rulindo.
Abakinnyi bagendeye hamwe ariko bageze mu bilomtero 10 bya nyuma, abakinnyi icyenda barimo Byusa Pacifique wa Les amis sportifs, Twagirayezu Didier wa Kayonza Cycling Team na Ishimwe Brian wa Ndabaga Women Cycling Team bakomeza guhangana.
Umurongo wo gusorezaho wari ahatambika ku buryo byasabye imbaraga zidasanzwe Ishimwe Brian kugira ngo yambare umwambaro w’umuhondo w’uyoboye isiganwa.
Iri rushanwa ryashyizweho n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) hagamijwe kongera amarushanwa y’abato no kuzamura impano z’abakiri bato mu mukino w’amagare.
Agace ka Kabiri kareshya n’Ibilometero 51,8 kazaba ku wa Gatandatu, kazahera Nyirangarama, Base, Gakenke, Buranga, Kivuruga, Musanze, INES Ruhengeri, gasoreze ku isoko ryo mu Kinigi.
Kuri uwo munsi kandi hateganyijwe isiganwa rya Women’s Criterium 2025, rikinwa n’abakobwa bato, abatarengeje imyaka 23 ndetse n’abakuze. Aba bakoresha isaha imwe mu kuzenguruka imihanda yo mu Kinigi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!