00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishimwe Brian yegukanye Agace ka Mbere ka Rwanda Junior Tour 2025

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 15 August 2025 saa 09:34
Yasuwe :

Ishimwe Brian uzwi nka Obama ukinira Ndabaga Cycling Team ni we wegukanye agace ka mbere k’Isiganwa rya Rwanda Junior Tour 2025, kakinwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 15 Kanama 2025.

Agace ka mbere katangiranye n’abakinnyi 33 bakoze urugendo rw’ibilometero 90 ruva i Batsinda mu Mujyi wa Kigali rwerekeza kuri Base mu Karere ka Rulindo.

Abakinnyi bagendeye hamwe ariko bageze mu bilomtero 10 bya nyuma, abakinnyi icyenda barimo Byusa Pacifique wa Les amis sportifs, Twagirayezu Didier wa Kayonza Cycling Team na Ishimwe Brian wa Ndabaga Women Cycling Team bakomeza guhangana.

Umurongo wo gusorezaho wari ahatambika ku buryo byasabye imbaraga zidasanzwe Ishimwe Brian kugira ngo yambare umwambaro w’umuhondo w’uyoboye isiganwa.

Iri rushanwa ryashyizweho n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) hagamijwe kongera amarushanwa y’abato no kuzamura impano z’abakiri bato mu mukino w’amagare.

Agace ka Kabiri kareshya n’Ibilometero 51,8 kazaba ku wa Gatandatu, kazahera Nyirangarama, Base, Gakenke, Buranga, Kivuruga, Musanze, INES Ruhengeri, gasoreze ku isoko ryo mu Kinigi.

Kuri uwo munsi kandi hateganyijwe isiganwa rya Women’s Criterium 2025, rikinwa n’abakobwa bato, abatarengeje imyaka 23 ndetse n’abakuze. Aba bakoresha isaha imwe mu kuzenguruka imihanda yo mu Kinigi.

Abakinnyi bakinnye agace ka mbere mu rugendo rwerekeza kuri Base
Rwanda Junior Tour 2025 yatangiye gukinwa
Isiganwa rya Rwanda Junior Tour 2025 rizakinwa mu duce dutatu
Abakinnyi bageze ku murongo bahanganira ahatambika
Ishimwe Brian yegukanye Agace ka Mbere ka Rwanda Junior Tour 2025
Ishimwe Brian ni we wambaye umwambaro w'umuhondo wa Rwanda Junior Tour 2025
Ishimwe Brian yambaye umwambaro w'umuhondo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages