00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishimwe Brian na Masengesho Yvonne begukanye Umunsi wa Gatanu wa ’Rwanda Youth Racing Cup 2026’ (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 May 2026 saa 05:16
Yasuwe :

Ishimwe Brian mu bahungu na Masengesho Yvonne mu bakobwa, bombi bakinira Ikipe ya Black Mamba Development, begukanye Umunsi wa Gatanu w’Irushanwa ry’Amagare rihuza abakinnyi bakiri bato “Rwanda Youth Racing Cup 2026” wakiniwe i Rwamagana ku Cyumweru, tariki ya 24 Gicurasi, mu cyiciro cy’Abatarengeje imyaka 19.

Iri rushanwa ngarukakwezi ritegurwa na FERWACY, kuri iyi nshuro ryari ryahuje abana 125 barimo abahungu 85 n’abakobwa 40, bose bari hagati y’imyaka 11 na 19.

Ishimwe Brian w’Ikipe ya Black Mamba Develpment, ni we wegukanye intsinzi mu bahungu batarengeje imyaka 19 nyuma yo kuzenguruka intera yakozwe inshuro 30 akoresheje iminota 55 n’amasegonda 10.

Muri iki cyiciro cyarimo abakinnyi 20, uwa kabiri yabaye Nkurikiyinka Jackson wa Benediction Club wasizwe umunota nk’uko byagenze kuri Gisubizo Issa wa Les Amis Sportifs, Muhawenimana Jonathan wa Cine Elmay na Niyinkuru Yassin wa Les Amis Sportifs.

Mu bakobwa bakinnye ari icyenda, Masengesho Yvonne wa Black Mamba yabaye uwa mbere akoresheje iminota 57 n’amasegonda 20 nyuma yo kuzenguruka inshuro 30, akurikirwa na Izabayo Kanyange na Ancile Uwizeyimana Uwase, bombi bakinira Bugesera Cylcling Team.

Byiringiro Mubarakh mu bahungu na Liza Jehovaire mu bakobwa, bombi bakinira Les Amis Sportifs, batsinze mu cyiciro cy’Abatarengeje imyaka 17 naho Mutoni Alice wa Ndabaga Women Cycling Team mu bakobwa na Sano Francis ukinira Zip Cycling Academy mu bahungu, bombi batsinda mu cyiciro cy’Abatarengeje imyaka 15.

Ni mu gihe Uwamahoro Françoise w’Ikipe ya Les Amis Sportifs mu bakobwa na Nganji Axel wa LWD Cycling Team mu bahungu, begukanye intsinzi mu batarengeje imyaka 13 naho Ingabire Jacqueline ukinira Ikipe ya Bike for Future mu bakobwa na Tubane James w’Ikipe ya Zip Cycling mu bahungu, batsinze mu cyiciro cy’Abatarengeje imyaka 11.

Isiganwa ritaha rizabera i Karongi ku wa 14 Kamena 2026.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages