00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabire na Nirere mu bazavamo umukinnyi w’umwaka muri Afurika

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 20 November 2025 saa 06:48
Yasuwe :

Abanyarwandakazi babiri bakina umukino wo gusiganwa ku magare ari bo Ingabire Diane na Nirere Xaverine bahataniye ibihembo bya “Africa Cycling Excellence Awards [ACEA] 2025” mu bagore, bahanganiye na Kim le Court uherutse gutwara ‘étape’ muri Tour de France.

Tariki ya 29 Ugushyingo 2025, muri Zaria Court Kigali hazabera ibirori byo guhemba abakinnyi bahize abandi mu mukino w’amagare muri Afurika, mu gikorwa kigiye kuba ku nshuro ya mbere.

Abakinnyi 18 mu bagore ni bo bahataniye ibihembo, aba bakaba barimo Nirere Xaverine ukinira Team Amani wegukanye isiganwa rya Pupkewitz Megabuild Windhoek Women Tour ryabereye muri Namibia muri uyu mwaka.

Mugenzi we Ingabire Diane wari umwe mu bahagarariye u Rwanda muri Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye i Kigali muri Nzeri, ari mu bazavamo uzahabwa igihembo.

Mu bazaba bahanganye na bo harimo n’Umunya-Mauritius, Le Court Kim, uherutse kwandika amateka yo kuba umukinnyi wa mbere w’amagare mu bagore ukomoka muri Afurika wegukanye ‘étape’ muri Tour de France. Iyi yayikurikije indi étape yatwaye muri Giro d’Italia mu 2024.

Abandi bahanganiye ibihembo ni Aleper Mary, Asgodom Hadush Merhawit, Bamogo Awa, De Marigny-Lagesse Lucie, Gerefiel Selam Amhа, Grove S Annara, Houili Nesrine, Keep Tiffany, Kiros Kahsay Tsige, Metoevi Charlotte, Moolman Pasio Ashleigh, Nsengiyumva Odette, Otto Taneal, Watango Taye Serkalem na Zoungrana Lamoussa.

Mu bagabo 21 bahanganiye ibi bihembo nta Munyarwanda n’umwe urimo. Eritrea na Algeria ni byo bihugu bifite abakinnyi benshi bagera kuri batandatu muri iki cyiciro.

Abanya-Eritrea bahanganye ni Girmay Biniam, Yemane Dawit, Maekele Milkiyas, Mulubrhan Henok, Tesfazion Natnael Na Zeray Nahом. Abanya-Algeria ni Reguigui Youssef, Mansouri Islam, Hamza Yacine, Lagab Azzedine, Assal Nadjib na Amari Hamza.

Abandi bakinnyi bari muri iki cyiciro ni De Bod Stefan, De Comarmand Aurelien, El Alduani Driss, Janse Van Rensburg Beinarot, Kamzong Clovis, Tientcheu Michel Boris, Mayer Alexandre, Munton Byron Na Sabbahi El Houcaine.

Mu bindi bihembo bizatangwa harimo Umunyarwanda mwiza w’umwaka mu bagabo uzava hagati ya Byukusenge Patrick, Manizabayo Eric, Masengesho Vainqueur, Mugisha Moïse, Nsengiyumva Shemu, Ntirenganya Moïse, Nshutiraguma Kevin, Niyonkuru Samuel na Nkundabera Eric.

Mu bagore ni Ingabire Diane, Irakoze Neza Violette, Liliane Uwiringiyimana, Mwamikazi Jazilla, Nirere Xaveline, Ntakirutimana Martha, Nyirarukundo Claudette na Yvonne Masengesho.

Amakipe ahanganiye ibihembo bya ‘Africa Cycling Excellence Awards [ACEA] 2025’ ni Algeria, Ethiopia, Burkina Faso, Mali, Cameroun, Mauritius, Côte D’ivoire, Eritrea n’u Rwanda.

Icyiciro cya nyuma kizahembwa ni abakinnyi batabigize umwuga muri Afurika gihanganyemo abagera kuri 17.

Abo ni Ande Kouadio Emmanuel, Assal Nadjib, Bouda Rassid, Bouda Wahabou, Cisse Isiakа, Diallo Tiemoko, Diallo Yaya, Diarra Sirikі, Diamouténé Tiemoko, Ilboudo Soumaila, Kamzong Clovis, Kieck Blaine, Ngueguim Steve Auriol, Quevauvilliers Samuel, Tientcheu Michel Boris, Janse Van Rensburg Reinardt na Daumont Paul.

Umusaruro uzashingirwaho mu gutanga ibi bihembo ni uw’amasiganwa y’amagare yo mu muhanda (Road Race), yabaye kuva muri Mutarama kugeza muri Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye i Kigali.

Nirere Xaverine ahataniye igihembo cy'umukinnyi w'umwaka mu bagore muri Afurika
Kim le Court ni we mugore wa mbere w’Umunyafurika wegukanye ‘étape’ muri Tour de France
Ingabire Diane ni umwe mu bakinnyi beza b'abagore u Rwanda rufite
Mugisha Moïse ahanganye n'abanyarwanda bagenzi be ku gihembo cy'umukinnyi mwiza w'umwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages