Rwandan Epic igiye kuba ku nshuro yayo ya gatanu, nyuma y’irushanwa ry’umunsi umwe ryakozwe nk’igeragezwa mu 2020, itegurwa na Rwanda Alternative Riding Events (RaR Events) ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY).
Isiganwa ry’uyu mwaka riteganyijwe tariki ya 1-5 Ukuboza 2025, rizitabirwa n’abakinnyi 85 baturutse mu bihugu 16 aho 18 muri bo ari Abanyarwanda.
Amazina azwi azitabira arimo Umudage Lukas Baum wegukanye Cape Epic mu 2022, Daniel Kiptala watwaye Shampiyona ya Kenya, Rein Taaramäe watwaye Shampiyona ya Estonia n’Umudage Daniel Gathof wegukanye Rwandan Epic mu 2023 ubwo yakinanaga n’Umuholandi Bart Classens.
Nk’uko bisanzwe bigenda, abazitabira iri rushanwa bazarushanwa mu byiciro bitatu birimo abasiganwa ku giti cyabo, amakipe y’abagabo n’abagore ndetse n’amakipe y’abavanze (umugabo n’umugore).
Hari kandi n’icyiciro cya “Silverbacks” [abari hejuru y’imyaka 89], ikipe nziza yo mu Rwanda n’umukinnyi mwiza mu bakina ari umwe, ariko iki cyiciro cya nyuma cyo ntigihembwa.
Simon De Schutter uri mu bategura iri rushanwa, yavuze ko uretse kurushanwa, rigira uruhare mu kugaragaza ibyiza by’u Rwanda ndetse hari urwego rimaze gushyiraho umukino wa Mountain Bike mu gihugu.
Ati “Ni isiganwa rigamije siporo no gusura ahantu hatandukanye. Hari abaza baje kureba ibice bitandukanye mu Rwanda. Buri mwaka tugenda dukura mu bijyanye n’umubare w’abitabira, twatangiriye ku duce tune, ubu turi gukina uduce dutanu ku nshuro ya gatatu kandi turizera ko bizakomeza kuzamuka.”
Yakomeje avuga ko ubwo batangiraga gukoresha amasiganwa ya ‘Mountain Bike’ mu 2020, intego ebyiri bari bafite ari ukumenyekanisha u Rwanda nk’igihugu kibereye umukino w’amagare abantu bashobora gutemberamo.
Visi Perezida wa Mbere, FERWACY, Bigango Valentin, yagize ati “Ni umukino wihariye kuko abaturage ntibaza ku muhanda ahubwo tubasanga iwabo. Ndabasaba ko bazitabira kuko ni umukinnyi uryoha kuwureba kuko utihuta cyane nk’uwo mu muhanda usanzwe. Amakipe twayasabye gutoza abakinnyi tukajya tubashakira amarushanwa.”
Muri Rwanda Epic 2025, Agace ka Mbere kazakinirwa i Kigali ku wa Mbere, tariki ya 1 Ukuboza, muri Mont-Kigali aho guhagaruka no gusoza bizakorerwa kuri Fazendha Sengha.
Ku wa Kabiri, tariki ya 2 Ukuboza, hazakinwa Agace ka Kabiri, Nyirangarama- Musanze [mu Kigo cy’Amagare cya ARCC], bukeye bwaho hakinwe aka Kinigi-Musanze. Abasiganwa bazanyura ku Biyaga bya Burera na Ruhondo.
Agace ka Kane kazakinirwa mu Kinigi hitegeye Ibirunga, ku wa 4 Ukuboza, aho abakinnyi bazahagurukira ndetse bakanasoreza ahabera umuhango wo Kwita Izina mu gihe Rwandan Epic 2025 izasozwa ku wa Gatanu, tariki ya 5 Ukuboza, hakinwa Agace ka Gatanu, aho abazakitabira bazahagurukira i Nemba bagasoreza i Shyorongi.
Abitabiriye uyu mwaka baturutse mu bihugu birimo u Rwanda, Espagne, u Bubiligi, u Budage, Norvège, Estonia, u Buholandi, Kenya, u Bwongereza, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Zambia.
Ubwo Rwandan Epic yaherukaga kuba mu 2024, Ababiligi Pierre de Froidmont na Axel Baumans bayegukanye mu makipe y’abagabo naho Umunyarwanda Tuyizere Etienne atsinda mu bakina ku giti cyabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!