Iri rushanwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya 18 kuva ribaye mpuzamahanga, aho riteganyijwe kuzatangira, tariki ya 22 Gashyantare rikazasozwa ku ya 1 Werurwe 2026.
Amstel iri mu baterankunga bakuru, ni yo ihemba umukinnyi wegukanye agace ku munsi.
Nyuma ya buri gace kandi uru ruganda rutegura ibitaramo biherekeza isiganwa bizwi nka ‘After Party’. Muri uyu mwaka, bizakorerwa i Musanze, Rubavu, Huye ndetse n’i Kigali.
Muri buri gitaramo kandi Amstel izajya ihemba igare rimwe ku mufana wahize abandi.
Si ibyo gusa kuko mu isiganwa ryo kwishimisha rizwi nka ‘social ride’ rikorwa n’abafana batandukanye, iki kinyobwa kizahemba amagare abiri ku munsi.
Iyi ‘social ride’ iteganyijwe tariki ya 26 Gashyantare 2026 i Rubavu n’i Kigali ku munsi wa nyuma tariki ya 1 Werurwe 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!