00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihe MC Brian na David Bayingana batazibagirwa muri Tour du Rwanda (Video)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 17 February 2026 saa 11:57
Yasuwe :

Bayingana David na MC Brian bamaze igihe kinini ari abashyushyarugamba muri Tour du Rwanda, bahishuye ibihe batazibagirwa mu nshuro 17 iri siganwa rimaze gukinwa kuva ryaba mpuzamahanga mu 2009.

Bayingana yatangiye aka kazi mu 2012, nyuma y’imyaka itatu iri siganwa rigizwe mpuzamahanga. Yagaragaje ko byari bigoye ariko gake gake ryagiye ritera imbere.

Ni mu gihe MC Brian we Tour du Rwanda ya mbere yakozemo aka kazi ari iyo mu 2018.

Ubwo bagarukaga ku bihe batazibagirwa bagiriye muri iri siganwa rizenguruka igihugu iminsi umunani, Bayigana yavuze ko yibuka cyane Ndayisenga Valens atsindira i Musanze mu 2015.

Ati “Ntabwo nzibagirwa Valens Ndayisenga i Musanze mu 2015. Ndabyibuka bazamuka Buranga, amakuru yatugezeho ko ari imbere, uburyo Musanze yamwakiriye, urusaku rw’abafana kugeza aho natwe tutiyumvaga.”

Yavuze ko n’iyo mu 2023 yitabiriwe na Chris Froome wegukanye Tour de France inshuro enye nabyo byari ibintu bidasanzwe atajya yibagirwa.

Ati “Indi ntajya nibagirwa ni mu 2023 ubwo twamenyaga ko Tour du Rwanda izitabirwa na Chris Froome byabaye ibindi bindi. Twe noneho kumwakira, waburaga n’ibyo umubaza kuko ni umuntu warebaga kuri televiziyo, kumubona mu misozi yo mu Rwanda, ibyo bihe nabyo byari byiza cyane.”

MC Brian yavuze ko Tour du Rwanda atajya yibagirwa ari iyo mu 2018 ari nayo ya mbere yakoze.

Ati “Njye iyo ntajya nibagirwa ni iya Mugisha Samuel mu 2018 niyo ya mbere nari nkoze. Icyo gihe yambaye umwenda w’umuhondo ku munsi wa kabiri wasorejwe i Huye arawugumana kugeza yegukanye isiganwa.”

MC Brian yakomeje avuga ko ibindi bihe bimuzamo cyane ari ubwinshi bw’abafana b’i Rusizi, i Huye n’i Musanze.

Aba bagabo bagaragaje ko biteze ko Tour du Rwanda 2026 izatangira tariki ya 22 Gashyantare kugeza kuya 1 Werurwe 2026 izaba itandukanye n’izindi kubera amasomo yakuwe muri Shampiyona y’Isi yabereye i Kigali muri Nzeri 2025.

David Bayingana yagaragaje ko Tour du Rwanda atajya yibagirwa ari iyo mu 2015 n'iyo mu 2023
MC Brian yavuze ko Tour du Rwanda itajya yibagirwa ari iyo mu 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages