Buri mwaka usiga amateka mashya. Muri uyu, byitezwe ko Byukusenge Patrick azandika andi ubwo azaba akina iri siganwa ku nshuro ya 12, agahigo agiye gusangira na Usengimana Jean Bosco.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Byukusenge yakomoje ku ibanga ryamufashije gukina iyi myaka yose mu gihe benshi mu bo bazamukanye basezeye.
Uyu mukinnyi wakinnye Tour du Rwanda ya mbere mu 2012, avuga ko yari igoye cyane n’ubundi nko gutangira ikintu cyose gishya.
Ati “ Tour du Rwanda ya mbere nakinnye yari iyo mu 2012. Yari ikomeye kuko uba uri umuhanga ariko utazi ibyo ukina. Ba Byukusenge Nathan baratwerekeraga tugerageza kwitwara neza.”
Byukusenge kandi yanakomeje ku isiganwa ryamunejeje ndetse n’iryamugoye kurenza andi yose amaze gukina.
Ati “ Tour du Rwanda ya mbere ya Ndayisenga Valens mu 2014 yarandyoheye. Iya 2015 biba akarusho kuko ndibuka ko icyo gihe muri Benediction bantegetse gufasha Bosco nk’uko nari nafashije Valens kubigeraho.”
Yakomeje agira ati “Tugeze muri za Buranga nafashije Bosco ageze i Musanze yambara umwenda w’umuhondo. Icyo gihe byabaye akarusho kuko muri batanu ba mbere harimo abanyarwanda bane, njye na Bosco, Areruya Joseph na Hakuzimana Camera.”
Byukusenge yavuze ko Tour du Rwanda ya mbere yamugoye ari iya 2019 ubwo yari imaze kuzamurwa igashyirwa kuri 2,1.
Ati “Iyangoye ni iya Kudus ya 2019. Yaratugoye cyane kuko twari tuvuye mu cyiciro cya 2,2 tugiye kuri 2.1, iriya yaratugoye cyane nk’Abanyarwanda.”
Benshi mu bakinanye na Byukusenge bahagaritse uyu mwuga. Abajijwe igikomeza kumuha imbaraga no kwitwara neza, yavuze ko ari ikinyabupfura.
Ati “ Nta kindi ni ikinyabupfura, imyitozo, kubaha amabwiriza y’abatoza, ukiyubaha ukagabanya inzoga n’abagore muri make ukamenya akazi kawe.”
“Njye naragenzuye nsanga siporo ntisaba imyaka runaka, iyo wumva ugifite imbaraga. Nahinduye ikipe umuyobozi wanjye yambwiye ko nsigaje nk’imyaka itatu rero ntacyo bintwaye.”
Mu myaka 13 amaze ari umukinnyi w’amagare, yishimira ko uyu mukino wamugize umugabo ariwe uyu munsi.
Tour du Rwanda 2025 izatangira tariki ya 23 Gashyantare kugeza ku ya 2 Werurwe 2025.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!