Ku Cyumweru, tariki ya 23 Mata 2023, ni bwo iyi shampiyona yakinwe aho yitabiriwe n’ibyiciro bitandukanye birimo icy’abato n’abakuru mu bari n’abategarugori ndetse na basaza babo.
Abakinnyi bato basiganwe ibilometero bine, babizenguruka inshuro enye mu Ishyamba rizwi nka Meraneza.
Nubwo ikirere kitari cyaramutse neza kubera akavura kaguye mu nzira banyuramo, ntibyabujije Shyaka Janvier kuyobora isiganwa ndetse no gusoza ari we uri imbere muri iki cyiciro.
Uyu musore w’imyaka 18 yakoresheje iminota 54 n’amasegonda 22, akurikirwa na Nshutiraguma Kevin yarushije amasegonda 33, naho Ntirenganya Moses aza ku mwanya wa gatatu yasizwe cyane kuko yakoresheje isaha imwe, iminota ine n’amasegonda 20.
Aba bose bakiniraga hamwe n’abari n’abategarugori barimo abakobwa batatu gusa. Nubwo basaga n’abagendana mu isiganwa, ariko Mwamikazi Djazila yabavuyemo abatanga kugera ku murongo basorejeho.
Mwamikazi yakoresheje isaha imwe, iminota itanu n’amasegonda atanu, Ntakirutimana Martha aba uwa kabiri arushijwe isegonda rimwe, mu gihe Irakoze Neza Violette yabaye uwa gatatu arushijwe umunota n’umukinnyi wa kabiri.
Nyuma y’iki cyiciro ahagana saa Tanu ni bwo abatarengeje imyaka 23 ndetse n’abakuze mu bagabo bahagurukiye rimwe, bajyana n’abakinaga byo kwishimisha.
Aba bakoze ibilometero 32, byanganaga no kuzenguruka inshuro umunani muri Meraeza. Habimana Jean Eric ukinira Java-Inovotec yayoboye isiganwa ndetse anarisoza arusha iminota irindwi Muhoza Eric wabaye uwa kabiri.
Nzamuye Theogéne wari uhanganye n’aba basore bamenyereye amasiganwa yo mu misozi, yagaragaje guhatana cyane, aguma mu mugongo wa Muhoza Eric nubwo atigeze abasha kumunyuraho. Aba bakinnyi kandi ni bo bitwaye neza no mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23.
Mu bakinnyi batabigize umwuga, Simon Hupperetz yanikiye bagenzi be asoreza ku mwanya wa mbere akoresheje isaha imwe, iminota 32 n’amasegonda 10, arusha iminota 13 Mark Schut wabaye uwa kabiri mu gihe Nathan Byukusenge yasoje ku mwanya wa gatatu.
Nyuma ya Shampiyona y’Igihugu y’Amagare yo mu misozi, Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, FERWACY, riri gutegura isiganwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 29 abari abakinnyi b’amagare ndetse n’aba-sportifs muri rusange bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amafoto: Sendegeya Jules



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!