Gasore Hategeka w’imyaka 29 ni we wegukanye umunsi wa munani mu irushanwa ngarukanwaka rizenguruka igihugu mu rwego rwo gutegura abakinnyi bazakina Tour du Rwanda iteganyijwe kuba hagati ya tariki 13-20.
Uyu munsi abasiganwa mu bakuru n’abatarengeje imyaka 23 bahagurukiye imbere y’ibiro by’Akarere ka Kanyonza mu Burasirazuba banyura i Kigali basoreza mu mujyi wa Muhanga mu Majyepfo ahantu hareshya na kirometero 122.
Isiganwa ryatangiranye guhangana gukomeye cyane kuko mbere yo guhaguruka mu mabwiriza bahawe harimo ko umukinnyi ugera i Kigali abandi bamusizeho iminota 20 yagombaga guhita asezererwa.
Bageze i Rwamagana Hadi Janvier n’itsinda ry’abakinnyi abatandatu barimo Areruya Joseph na René Ukiniwabo bamaze gushyiramo intera y’iminota ibiri n’amasegonda 27 hagati yabo n’itsinda ryarimo Nsengimana Jean Bosco, Nathan Byukusenge na Gasore Hategeka.
Aba bakinnyi bakomeje kuyobora bagera Nyabugogo basize abandi ariko ikinyuranyo cy’iminota gitangira kugabanuka bageze ku giti cy’Inyoni aho Gasore na Nsengimana bakoreshaga imbaraga cyane.
Igitutu cyiyongereye bageze ku musozi wa Kivumu aho Hadi Janvier na René Ukiniwabo bari imbere batangiye gusatirwa na Gasore, Ruhumuriza, Areruya na Nsengimana babafatira mu musozi hagati ndetse babacaho.
Gasore Hategeka wa Benediction wari wegukanye isiganwa riheruka rya Muhazi Challenge, niwe wageze mu Mujyi wa Muhanga ari uwa mbere akoresheje amasaha 3h11’03” akurikiwe na Areruya Joseph , Uwizeye Jean Claude, Nsengimana Jean Bosco na Ruhumuriza Abraham bose bakoresheje ibihe bingana n’ibya Gasore.
Nyuma y’isiganwa Gasore yatangaje ko intego ye uyu mwaka ari ukwegukana Tour du Rwanda akereka abatekereza ko ashaje ko atari byo ahubwo iki ari cyo gihe cye cyiza cyo gukina.
Yagize ati “Nanjye ndashaka kwegukana Tour du Rwanda. Abantu bibwira ko nshaje ariko siko biri, ku myaka 29 nibwo ngeze igihe ahubwo cyo gutwara igare.”
Uretse Gasore watwaye isiganwa mu bakuru, mu bakobwa bari bahagurukiye ku Giti cy’Inyoni bagomba gukora ibirometero 43 ryegukanywe na Ingabire Beatha akoresheje isaha 1h37” n’ibice 32 na ho mu ngimbi zahagurukiye i Rwamagana zigomba gukora ibirometero 102 ryegukanywe na Manizabayo Eric wakoresheje amasaha 3h 11”n’ibice 42.



















TANGA IGITEKEREZO