00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FERWACY yihaye intego nshya nyuma y’umusaruro udasanzwe muri Shampiyona Nyafurika ya 2025

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 November 2025 saa 11:19
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryiyemeje kongera amarushanwa n’imyitozo ku bakinnyi kugira ngo bakomeze kwitwara neza nk’uko abaheruka muri Kenya babikoze muri Shampiyona Nyafurika ya 2025 bakegukana imidali 10.

Muri iri rushanwa ryabaye tariki 19-23 Ugushyingo, u Rwanda rwasoreje ku mwanya wa gatatu mu bihugu byatwaye imidali myinshi biyobowe na Afurika y’Epfo yatwaye itandatu irimo ine ya Zahabu na Eritrea yatwaye 10 irimo itatu ya Zahabu n’itanu ya Feza.

Ku wa 26 Ugushyingo 2025, ubuyobozi bwa FERWACY bwakiriye abakinnyi 23 bakinnye iri rushanwa mu gikorwa cyabereye kuri Hilltop Hotel mu Mujyi wa Kigali, bubashimira umusaruro babonye aho begukanye imidali ibiri ya Zahabu, ine ya Feza n’ine y’Umuringa.

Abayobozi ba FERWACY barimo Perezida wayo, Ndayishimiye Samson; Visi Perezida wa Mbere, Bigango Valentin n’Umunyamabanga Mukuru, Ruyonza Arlette, bashimiye Team Rwanda uburyo yitwaye ndetse n’abakinnyi n’abatoza bashima ko bahawe ibyo bari bakeneye kugira ngo babone umusaruro mwiza.

Bigango Valentin yavuze ko bagiye kubakira kuri uyu musaruro kugira ngo bakomeze kubaka ikipe ikomeye yitwara neza mu marushanwa atandukanye.

Ati “Umusaruro twabonye ufitanye isano n’ibyo twakoze muri Shampiyona y’Isi kuko ni irushanwa ryazamuye uburyo abakinnyi bato bitwara neza. Intego ni ukudasubira inyuma, tugiye kuzamura amarushanwa kugira ngo abana bagume bahagaze neza. Ni ukubakira kuri iyi ntsinzi tukazamura amanota mu byiciro bitandukanye.”

Yongeyeho ko abayobozi ba FERWACY bari muri Kenya baganiriye n’ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare muri Afurika (CAC) ku buryo Abanyarwanda barushaho kwitabira amarushanwa menshi.

Byitezwe ko ibiganiro nk’ibi bizabera n’i Kigali mu mpera z’iki cyumweru, ahazatangirwa ibihembo by’abahize abandi mu mukino w’amagare muri Afurika (Africa Cycling Excellence Awards (ACEA), igikorwa kizabera muri Zaria Court Kigali ku wa Gatandatu, tariki ya 29 Ugushyingo 2025.

Imidali ibiri ya Zahabu, u Rwanda rwakuye muri Kenya, yegukanywe na Akimana Donatha mu batarengeje imyaka 17 na Nyirarukundo Claudette mu batarengeje imyaka 23, bombi mu masiganwa yo mu muhanda.

Hari kandi imidali ine ya Feza irimo uwa Team Rwanda mu gukina nk’ikipe abahungu bavanze n’abakobwa, uwa Masengesho Yvonne n’ibiri ya Mwamikazi Jazilla.

Imidali ine y’Umuringa yegukanywe na Masengesho Yvonne, Nyirarukundo Claudette, Nirere Xaveline na Niyonkuru Samuel.

Mu 2024, u Rwanda rwegukanye imidali ine muri Shampiyona Nyafurika yabereye muri Kenya mu gihe mu 2023, Team Rwanda yegukanye imidali umunani i Accra muri Ghana.

Uko ibihugu byarushanyijwe mu midali muri Shampiyona Nyafurika ya 2025:

No Igihugu Imidali ya Zahabu Imidali ya Feza Imidali y’Umuringa
1 Afurika y’Epfo 4 1 1
2 Eritrea 3 5 2
3 Rwanda 2 4 4
4 Algeria 2 2 3
5 Ibirwa bya Maurice 2 1 1
6 Ethiopia 2 0 1
7 Misiri 0 1 0
8 Uganda 0 1 0
9 Maroc 0 1 0
10 Namibia 0 0 1
11 Zimbabwe 0 0 1
Imidali Team Rwanda yakuye muri Shampiyona Nyafurika ya 2025
Perezida wa FERWACY, Ndayishimiye Samson, yashimiye abakinnyi uburyo bitanze bakegukana imidali 10 muri Shampiyona Nyafurika
Visi Perezida wa Mbere wa FERWACY, Bigango Valentin
Umutoza mukuru wa Team Rwanda, David Louvet
Umutoza wungirije wa Team Rwanda, Sempoma Félix
Niyonkuru Samuel (iburyo) yavunitse ku munsi wa nyuma aho yegukanye umudali w'Umuringa mu batarengeje imyaka 23
Umunyamabanga Mukuru wa FERWACY, Ruyonza Arlette, yari yajyanye na Team Rwanda muri Kenya
Abakinnyi bahagarariye u Rwanda muri Shampiyona Nyafurika ya 2025 yabereye mu Mujyi wa Kwale muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages