Umwaka wa 2022 usize Abanyarwanda begerejwe imikino yo gusiganwa ku magare mu buryo bwihariye by’umwihariko amasiganwa y’uturere ahabaye agera ku munani.
Harimo irushanwa ryo kwibuka “Race to Remember”, Road Cycling Championship, Kibugabuga Race, Gisaka Race, Kibeho Race, Musanze Gorilla Race, Human Rights Race na Rayal Nyanza Race.
Muri uyu mwaka wa 2023 na bwo hateganyijwe andi masiganwa nk’uko bigaragara ku ngengabihe ya Ferwacy. Amasiganwa 17 ni yo ateganyijwe harimo 14 yegerejwe abaturage nk’uko biherutse kugenda.
Aya masiganwa azabimburirwa n’irya Heroes’ Race rizaba muri uku kwezi kwa Mutarama, rikabera mu Karere ka Gasabo ndetse na Kicukiro.
Iri rizakurikirwa na Tour du Rwanda itegerejwe na benshi ku nshuro ya 15, kandi nayo ifite umwihariko wo kuzagera mu Karere ka Gisagara ku nshuro ya mbere.
Tariki ya 19 kugeza 26 Gashyantare nibwo izaba itangiye ndetse nayo iri ku rwego rwa 2.1 nk’uko byagenze muri Tour du Rwanda ziheruka.
Aya masiganwa yose ari gushyirwamo imbaraga ndetse akanongerwa mu rwego rwo gutegura abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Shampiyona y’Isi muri uyu mukino iteganyijwe kuba mu 2025.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!