Ibi bije bikurikira inkuru yasohotse mu kinyamakuru Taarifa Rwanda, kuri uyu wa Mbere, cyanditse ko Perezida w’iri Shyirahamwe, Bayingana Aimable yayigize nk’iye ku buryo umutungo waryo awukoresha mu nyungu ze ndetse hari abakozi b’Abafaransa yazanye mu buryo atumvikanyeho n’abandi bafatanya kuyobora, byongeye bakaba bahembwa akayabo.
Mu itangazo rigenewe Abanyamakuru, FERWACY yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko iyi nkuru yarimo kubogama gukabije kuko itahawe urubuga ruhagije rwo gusobanura ku byayivuzweho.
FERWACY yavuze ko ari “ Ishyirahamwe ry’imikino rifite abanyamuryango kandi riyobowe hagendewe ku biteganwa n’amategeko nk’Inteko rusange, Komite nyobozi, Akanama nkemurampaka, Inzego z’ubugenzuzi n’abakozi bahoraho ndetse Ibyemezo byose bifatwa bigizwemo uruhare n’izi nzego zose.”
Bugaruka ku byavuzwe ko mu itangwa ry’amasoko bikorwa bitanyuze mu mategeko, Ubuyobozi bw’iri Shyirahamwe bwavuze ko “amasoko yose muri FERWACY atangwa bigizwemo uruhare n’inzego z’akazi bireba kandi hitawe cyane ku buziranenge bw’ibikenewe n’ibiciro bijyanye n’ibigurwa kandi byaganiriweho n’inzego zirebwa n’ibigurwa. Amasoko yihariye atangwa hagendewe ku bikorwa byihariye kandi nabyo biganiriweho n’inzego za FERWACY zibifite mu nshingano.”
Ku kibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryavuzwe, FERWACY yavuze ko icyo atari ikibazo ifite nk’Ishyirahamwe ry’Umukino w’amagare kuko umutoza, Mbazumutima Straton, byagaragayeho mu 2016, yakurikiranwe.
Iti” Ntabwo iki ari ikibazo cyugarije FERWACY kuko inkomoko yabyo ari umutoza w’ikipe y’amagare ya Eagles yabaga i Gicumbi wakurikiranwe n’inzego z’umutekano ubu akaba yarahagaritswe kubera iperereza rimukorwaho.”
“Nta handi ibi bigaragara mu mukino w’amagare ariko ntibitubuza gukomeza gukangurira abanyamuryango bacu imyitwarire myiza ijyanye n’indangagaciro z’umuco nyarwanda. Nta perereza rya RIB tuzi ririmo gukorwa kuri FERWACY ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’uwo bireba yarahagaritswe.”
Ku mafaranga ibihumbi $10 yishyuzwa, ngo yakoreshejwe mu gutegura Niyonshuti Adrien yitegura imikino Olempiki yo mu 2012, FERWACY yavuze ko ntaho riyazi.
FERWACY yagarutse kandi ku magare byavuzwe ko yaguzwe mu Butaliyani mu 2012, aho ngo yari gahunda yaganiriweho kandi yari igamije gushakisha ubushobozi hirya no hino ku buryo budahenze mu gihe hari ikibazo cy’amagare yakoreshwaga mu myitozo.
Iri shyirahamwe ryakomeje rivuga ko hari Umutaliyani wagiye aribifashamo kandi ayo magare yagize akamaro kadashidikanwaho.
Ku bijyanye no kuba Perezida wa FERWACY, Bayingana Aimable ngo yaba yaragiye kuzana aya magare i Dar es Salaam, ubuyobozi bwanyomoje aya makuru, buvuga ko atagiye muri uyu Mujyi wo muri Tanzania.
FERWACY kandi yagarutse ku Bafaransa babiri (Olivier Grand Jean na Jean-Claude Herault) bakoreshwa muri Tour du Rwanda, byavuzwe ko bazanywe mu buryo butumvikanyweho ndetse bakaba bahembwa amafaranga menshi ari hagati y’ibihumbi €25 na €35.
Yagize iti” Batangiranye na yo mu 2009, aho batoranyijwe hagendewe ku bunararibonye bafite ku rwego mpuzamahanga mu gutegura amasiganwa y’amagare. Ibikorwa byabo birivugira kuko Tour du Rwanda ari ryo siganwa ry’amagare ku muhanda rya mbere muri Afurika kandi kimwe mu byaryamamaje ni uburyo ritegurwa. Amafaranga bishyurwa yavuzwe ntabwo ari ukuri kandi ayo bishyurwa ajyanye n’ibikorwa bakora.”
FERWACY yakomeje ivuga ko amafaranga yakoreshejwe muri Tour du Rwanda yaba ayatanzwe na Leta binyuze muri Minisiteri y’umuco na siporo kimwe n’ayavuye mu baterankunga akorerwa ubugenzuzi bw’imari.
Ku byavuzwe by’uko umukino w’amagare uri gusubira inyuma nyuma yo kugenda kwa Jonathan Boyer na Kimberly Coats (bari bagize Team Africa Rising), FERWACY yavuze ko ntaho bihuriye n’ukuri kuko mu 2018 ufatwa nk’umwaka waruse iyindi mu musaruro wabonetse mu mukino w’amagare.
Iri shyirahamwe ryongeye kwibutsa ko u Rwanda rwitwaye neza mu marushanwa atandukanye, aho rwegukanye umwenda w’umuhondo wo muri La Tropicale Amissa Bongo, isiganwa ryo ku rwego rwa 2.1 ribera muri Gabon n’isiganwa rya Tour de l’Espoir muri Cameroun, yombi yatwawe na Areruya Joseph mu gihe Tour du Rwanda yatwawe na Mugisha Samuel naho Tour du Cameroun ikegukanwa na Uwizeyimana Bonaventure.
FERWACY yavuze ko intego yayo ari ugukomeza kwitwara neza ndetse bitazahagarara kuko gahunda zo gushaka impano hirya no hino mu gihugu, ari kimwe mu bigize gahunda y’iterambere ryayo, aho abakinnyi bategurirwa amasiganwa y’imbere mu gihugu ngarukakwezi (Rwanda Cycling Cup).
Muri uyu mwaka wa 2019, u Rwanda rwatwaye imidari mu mikino nyafurika ya All-Africa Games na Shampiyona Nyafurika ndetse rwigaragaza neza aho abakinnyi bagiye bitabira amasiganwa.
Kuki umwuka mubi ukomeje gukwirakwizwa n’abafashije mu iterambere ry’umukino w’amagare mu Rwanda?
FERWACY ivuga ko nyuma y’uko igihe Jonathan Boyer na Kimberly Coats bari bafite mu Rwanda kirangiye bagataha muri Amerika, ikigo cy’amagare cy’i Musanze (Africa Rising Cycling Center/ARCC) cyahawe abayobozi b’Abanyarwanda aho mu ntangiriro Boyer yari umuyobozi mukuru yungirijwe na Mutabazi Richard wavuzwe mu nkuru.
Ngo bageze muri Amerika bakomeje gukoresha izina “Team Rwanda” mu gukusanya inkunga (fundraising) bikarangira itageze ku bo yagenewe.
Hakurikiyeho gukoresha imbuga zitandukanye mu kugaragaza ko umukino w’amagare wasubiye inyuma cyane nta shingiro. Bakoze byinshi
biharabika umukino w’amagare mu Rwanda nk’abatarawubayemo ariko FERWACY ntiyacika intege cyangwa ngo ishake gushyira hanze ibikorwa byabo bigamije gusebanya.
Mu gihe kirenze imyaka icumi aba Banyamerika bagiye bagaragaza kenshi FERWACY nk’icyitegererezo mu mukino w’amagare muri Afurika, ariko ngo yatangajwe n’ukuntu bahindutse mu mwanya muto bigaragara ko batigeze bishimira ko ishobora gukomeza gutera imbere badahari. Ibi ngo bigaragazwa no kudashimishwa n’ibyo ikomeza kugeraho bigaragarira buri wese usibye bo n’abo bakoresha mu gihugu no hanze.
Ngo kimwe mu bibabaje cyane ni aho umwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu witwa Uwizeyimana Bonaventure yatorokeye muri Amerika bamutumiye mu marushanwa agamije gukusanya inkunga, bagakwiza ku mbuga ko yatorotse kubera ko mu Rwanda nta cyizere cy’ejo hazaza h’urubyiruko n’umukino w’amagare.
TAR (Team Africa Rising) yavuye mu Rwanda byarateganyijwe kandi impande zose zibyumva kimwe ariko bimwe mu bikoresho byakoreshwaga n’ikigo cy’amagare cya Musanze birimo imodoka, ipikipiki n’amagare byaragurishijwe aho gusigirwa ikigo byakoreshwagamo.
Gukusanga inkunga bakoresheje mu myaka ya 2018 na 2019, ngo nta raporo yayo FERWACY yigeze ibona cyangwa ngo ibyayivuyemo byohererezwe ababigenewe.
TAR ngo yakomeje gushaka kuyoborera ikigo cya Musanze muri Amerika ndetse igakomeza gukoresha no gutanga amabwiriza ku bakozi bafite ubuyobozi bubashinzwe FERWACY itabizi kuko ibyo bakora byose itabimenyeshwa kandi ariyo bireba ku rwego rwa mbere.
FERWACY isanga gukoresha bamwe mu biyemeje kubafasha kuyiharabika no kurwanya iterambere ryayo barimo n’abahoze mu buyobozi bwayo, batigeze bagaragaza ibivugwa ubu byakozwe mu gihe bari mu buyobozi, ikigamijwe ari ugushakisha ibyangiza isura yayo gusa no kudashimishwa n’ibyakomeje kugerwaho.
Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda ryatangaje ko ritazatezuka kuri gahunda zo gukomeza guteza imbere umukino w’amagare mu Rwanda, gukorera mu mucyo no gusigasira indangagaciro z’Umunyarwanda ku buryo ryiyemeje gukomeza kuba icyitegererezo muri Afurika no ku Isi.
Muri gahunda rifite harimo gukomeza guharanira kwakira shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare, izabera bwa mbere muri Afurika mu mwaka wa 2025.
Harimo gutegura neza urubyiruko muri gahunda y’iterambere 2025 bizatuma
Afurika iharanira kwitabira shampiyona y’Isi ifite abakinnyi bashobora gutsinda.
Hari kandi kubyaza umusaruro ukwiye ikigo cy’amagae cya Musanze cyamaze kwemerwa n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku Isi (UCI) kuba ikigo kizafasha muri Afurika yo hagati n’iy’Uburasirazuba (UCI Satellite center for East and Central Africa).
FERWACY yiyemeje kandi gukomeza gutegura neza Tour du Rwanda no kwakira Tour de l’Espoir, isiganwa mpuzamahanga ry’abari munsi y’imyaka 23 (U23) mu Rwanda mu 2020 na 2021.
Yiyemeje kandi gushyira ku ngengabihe ya UCI andi marushanwa yabera mu Rwanda, kuzamura urwego rwa Rwanda Cycling Cup, kongera umubare w’abayitabira mu byiciro byose no gutangiza gahunda yo gushaka impano mu bakiri bato kandi biga.
TANGA IGITEKEREZO