Ku Cyumweru, tariki ya 14 Ukuboza 2025, ni bwo hakinwe Umunsi wa 10 usoza "Rwanda Youth Racing Cup 2025" yakinwaga ku nshuro ya gatatu. Iri rushanwa ngarukakwezi risoza umwaka, ryitabiriwe n’abahungu n’abakobwa bari mu byiciro biri hagati y’imyaka 11 na 19, ryabereye muri Parking ya Stade Amahoro.
Muhawenimana Rafiki Jonathan ukinira Ikipe ya Cine Elmay, yegukanye intsinzi mu ngimbi zitarengeje imyaka 19 nyuma yo kuzenguruka inshuro 40 intera ya metero 820, akoresheje iminota 48, amasegonda 47 n’ibice 75.
Yakurikiwe n’abakinnyi bane ba Les Amis Sportifs ari bo Byusa Pacifique, Shema Robert, Niyonkuru Yassin na Habimana Byiringiro mu gihe umukinnyi wa gatandatu yabaye Irakoze Ferguson wa Kayonza Cycling Club.
Byusa Pacifique wa Les Amis Sportifs, wakinnye amasiganwa icyenda mu 10 yabazwe, ni we wasoje umwaka ayoboye mu ngimbi n’amanota 163, akurikiwe na Niyonkuru Yassin bakinana, we wagize amanota 155.
Mu bakobwa batarengeje imyaka 19, hatsinze Ahishakiye Claudine wa Bugesera Cycling Team wakoresheje iminota 48 n’amasegonda 54 nyuma yo kuzenguruka inshuro 36, ahigika abarimo Uwizeyimana Uwase Ancille na Uwibambe Kelly bakinana.
Nishimwe Gisèle wa Cine Elmay yasoje umwaka afite amanota 80 ku mwanya wa mbere, akurikirwa na Niyogisubizo Grâce wa Komera Cycling Team mu gihe uwa gatatu yabaye Izabayo Immaculée wa Bugesera Cycling Team.
Amanota umukinnyi wa mbere yabonaga ku isiganwa rimwe, yabaga angana n’umubare w’abakinnyi bitabiriye muri icyo cyiciro, bityo uwa nyuma agatahana inota rimwe.
Muri iki cyiciro cy’Abatarengeje imyaka 19, kuri uyu munsi wa nyuma, hari hitabiriye abahungu 15 n’abakobwa 11.
Nishimwe Cynthia wa Ndabaga Women Team na Mukwende Fuade wa Les Amis Sportifs, bombi batsinze mu bakobwa n’abahungu batarengeje imyaka 17 nk’uko byagenze kuri Agasaro Gloria na Dusengimana Félicien ba Sina Cycling Club mu batarengeje imyaka 15.
Mu batarengeje imyaka 13 hatsinze Mutoni Alice wa Ndabaga Cycling Team na Iragiraneza Thaddée wa Sina Cycling Club naho mu batarengeje imyaka 11 hatsinze Uwamahoro Françoise wa Ndabaga Women Cycling Team na Habumuremyi Nisemusa Luck wa Sina Cycling Club.
Iyi Shampiyona y’Abakiri Bato yatangijwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) kuva muri Nyakanga 2023, mu gutegura Shampiyona y’Isi yabereye i Kigali muri Nzeri 2025 no kuzamura impano z’abakinnyi bakiri mu myaka yo hasi ku buryo bazagenda bakurikiranwa.
Muri uyu mwaka wa gatatu w’iri rushanwa, ryitabiriwe n’abana 368 bakinnye mu byiciro byayo bitanu mu bahungu n’abakobwa. Ni mu gihe umunsi wa nyuma ubwawo witabiriwe n’abana 126.
Ruhumuriza Aimé, Ufitimana Shadrack, Ishimwe Brian, Byusa Pacifique, Nkurikiyinka Jackson, Ntirenganya Moïse, Iragena Charlotte, Ntakirutimana Martha, Uwiringiyimana Liliane na Masengesho Yvonne ni bamwe mu bakinnyi banyuze muri iri rushanwa bakinnye Shampiyona y’Isi, aho benshi muri bo bayikinnye bwa mbere mu 2025.
Ni mu gihe Akimana Donatha uheruka kwitwara neza muri Shampiyona Nyafurika y’Amagare yabereye muri Kenya no mu Mikino Nyafurika y’Abakiri bato (Africa Youth Games) na we yitabira aya masiganwa y’imbere mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!