00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byukusenge Patrick yegukanye agace ka Rwanda Cycling Cup kasorejwe i Muhanga

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 17 November 2018 saa 01:53
Yasuwe :

Byukusenge Patrick wa Benediction Club y’i Rubavu, yegukanye agace ka Rwanda Cycling Cup 2018, kiswe ‘Central Challenge’ kavaga i Musanze kerekeza i Muhanga, unyuze mu Ngororero.

Aka gace kakinwe kuri uyu wa Gatandatu n’abakinnyi 28 b’amakipe umunani y’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, biyongereyeho Mugisha Samuel, ukinira Team Dimension Data yo mu Butaliyani.

Mu bagabo abasiganwa bahagurutse i Musanze basoreza i Muhanga ku ntera ya kilometero 126, naho abagore n’ingimbi bahaguruka ku Mukamira mu Karere ka Nyabihu basoreza mu Mujyi wa Muhanga ku ntera ya kilometero 100, intera bakinnye ku nshuro ya mbere mu mateka ya Rwanda Cycling Cup.

Iyi ntera yari irimo imisozi myinshi nka: Kabaya, Rambura, Myiha, Kibihekane, n’umusozi wa Muhanga uri mu bilometero bike uvuye mu mujyi.

Abasiganwa bagendeye hamwe mu gikundi kugera bamanutse ku Mukamira basohoka muri Musanze binjira Nyabihu.

Aha niho abakinnyi babiri; Twizerane Mathieu wa Huye Cycling Club for all na Patrick Byukusenge wa Benediction Club y’i Rubavu, bageze ku karere ka Ngororero basize igikundi kirimo Mugisha Samuel, Didier Munyaneza na Mugisha Moïse wegukanye agace ka Rwanda Cycling Cup gaheruka.

Binjiye i Buringa basatira Muhanga, Twizerane na Byukusenge, bakiri imbere ariko imbaraga za Twizerane zigenda zishira.

Byatumye Byukusenge Patrick asesekara ku murongo wo gusorezaho mu Mujyi wa Muhanga ariwe uri imbere, akurikirwa na Twizerane Mathieu, ku mwanya wa gatatu haza Didier Munyaneza wegukanye shampiyona y’u Rwanda.

Mugisha Samuel ufite Tour du Rwanda iheruka yaje ku mwanya wa karindwi.

Benediction Cycling Club ifite Rwanda Cycling Cup iheruka, yakinnye idafite Nsengimana Jean Bosco uri gutegura ubukwe mu Ukuboza ariko yishimiye kongera gukoresha Bonaventure Uwizeyimana wakize nyuma y’impanuka yabereye muri Grand Prix Chantal Biya 2018.

Nyuma yo kwegukana iri siganwa Byukusenge yabwiye IGIHE ko ari umusaruro w’imyitozo ari gukora yitegura Tour du Rwanda.

Ati “Dusigaje iminsi mike ngo dukine Tour du Rwanda igoye cyane. Namaze gutangira imyitozo yihariye kandi ikomeye. Nakoranye na Matayo (Twizerane) ibilometero byinshi kandi nawe arakomeye ariko namurushije ko nageze mu bilometero bitanu bya nyuma nkamutanga gufata umwanzuro.”

Yakomeje agira ati “Nashyize igare imbere ndihuta cyane ananirwa kumfata birangira mutsinze. Mbigezeho kubera imyitozo myinshi ndi gukora kandi muri aya mezi dutegura Tour du Rwanda idasanzwe bizakomeza kugaragara ko ndi mu bihe byiza.”

Byukusenge yegukanye agace ka Rwanda Cycling Cup ka mbere muri uyu mwaka nyuma yo kuba uwa mbere ku rutonde rusange rw’iri siganwa rimara amezi 10 rikinwa, mu mwaka ushize.

Byukusenge yatsinze mu bagabo akoresheje amasaha 3:32’:36’’. Mu bagore hakinnye abakinnyi batandatu gusa bose ba Benediction Club. Uwatsinze ni Mukashema Josiane wakoresheje amasaha 3:36’:5’’, naho mu ngimbi uwaje ku mwanya wa mbere ni Habimana Jean Eric wa Skol Fly Clycling Club wakoresheje amasaha abiri 2:51’27’’.

Bahagurukiye i Musanze
Abasiganwa bageze mu ikorosi ryo ku Mukamira iwabo wa Mugisha Samuel bakiri kumwe
Abakinnyi ba Les Amis Sportifs ntabwo bitwaye neza
Bambuka ikiraro cya Nyabarongo itandukanya Ngororero na Muhanga
Baterera umusozi wa nyuma mbere yo kwinjira Muhanga
Byukusenge Patrick na Twizerane Mathieu bakinnye ibilometero byinshi bari kumwe imbere
Igare rya Hakiruwizeye bita Cyihebe ryifataga atabishaka
Hakiruwizeye asaba ubufasha abakanishi
Mugisha afata amazi kuri moto y'umutoza wa Benediction Club, Sempoma Felix
Mugisha Moise wa Fly Cycling Club ari mu bakomeje gutungurana
Mugisha Samuel uri mu biruhuko mu Rwanda yakinnye isiganwa rya mbere muri Rwanda Cycling Cup y'uyu mwaka
Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda iheruka yasoreje ku mwanya wa karindwi
Ni isiganwa ritari ririmo imisozi iryana cyane ahubwo hari higanjemo imirambi
Byukusenge wegukanye Rwanda Cycling Cup 2017 niwe wasesekaye i Muhanga ari imbere
Twizerane Mathieu wa Huye CCA yahageze yarushye
Byukusenge Patrick wegukanye Central Challenge yahembwe na Skol
Ruberwa Jean Damascene yahembwe na Cogebanque nk'uwahize abandi utarengeje imyaka 23
Umukozi wa Cogebanque asobanura ibya Konti ya Izigamire yamamajwe muri iri siganwa
Umutoza w'ikipe y'igihugu Sterling Magnell yakurikiranye iri siganwa ari kuri Moto
Umuyobozi w'isiganwa Ntiyamira Jean Sauveur asobanurira abakinnyi amabwiriza mbere yo gutangira
Abakiliya ba Skol i Muhanga nabo bari bashyiriweho amarushanwa yo kunyonga amagare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages