00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byukusenge na Nyirarukundo begukanye ’Kirehe Race 2025’

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 12 October 2025 saa 06:57
Yasuwe :

Byukusenge Patrick ukinira Ikipe ya Java-Inovotec na Nyirarukundo Claudette wa Team Amani begukanye "Kirehe Race 2025" yakinwaga ku nshuro ya kane.

Iri rushanwa ry’iminsi ibiri ryakinwe tariki ya 11 na 12 Ukwakira 2025, aho umunsi wa nyuma wakiniwe mu Karere ka Kirehe gusa.

Java-Inovotec yari yatsinzwe ku munsi wa mbere, yagiye mu isiganwa rya nyuma yariye amavubi kuko yihariye ibihembo mu bagabo.

Byukusenge Patrick wabaye uwa mbere yakurikiwe na Nsengiyumva Shemu na Tuyizere Etienne bose bo muri iyi kipe. Ni mu gihe Ishimwe Brian uzwi nka Obama wo mu Ikipe ya Ndabaga CT yahize abandi mu ngimbi.

Nyuma y’iri siganwa, Byukusenge yabwiye IGIHE ko kuba akubutse muri Shampiyona y’Isi biri mu byamufashije kwitwara neza.

Ati “Mu muhanda byari byiza habura kuzenguruka inshuro enye nafashe icyemezo ndagenda. Mbere yo kujya muri Shampiyona y’Isi twari twitoje bihagije.”

Mu bagore, Nyirarukundo Claudette wari wahize abandi ku munsi wa mbere, yongeye kwitwara neza yegukana n’uwa kabiri akomeza gushimangira ibihe byiza arimo. Ni mu gihe kandi Masengesho Yvonne wa Ndabaga CT yongeye guhiga abandi mu bangavu nk’uko yabikoze ku wa Gatandatu

Nyuma yo kwegukana iri siganwa, Nyirarukundo yagaragaje ko amasomo yakuye muri Shampiyona y’Isi ari mu byamufashije kwitwara neza.

Ati “Ndishimye cyane ntabwo narimperutse gukina amarushanwa yo mu gihugu. Narimaze iminsi nitoza ndetse na nyuma yo kwitabira Shampiyona y’Isi ntabwo nahagaritse imyitozo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yishimiye iri siganwa, ateguza iryo ku rundi rwego mu mwaka utaha ubwo rizaba rikinwa ku nshuro ya gatanu.

Ati “Isiganwa ryagenze neza kuri iyi nshuro ubwitabire bwari bwinshi ndetse harimo n’abakinnyi bavuye hanze y’u Rwanda. Riteza imbere ubucuruzi bw’abaturage bacu ndetse no kumenyekanisha akarere no gukundisha urubyiruko umukino w’amagare.”

Muri iri siganwa kandi hakina n’abatarabigize umwuga bakoresha amagare azwi nka matabaro, aho kuri iyi nshuro abagera 78 aribo baryitabiriye barimo abagabo 70 n’abagore umunani.

Aba bakinnyi bagiye gukomeza umwiherero wo kwitegura Shampiyona Nyafurika izabera muri Kenya mu Ugushyingo 2025.

Byukusenge Patrick yegukanye Kirehe Race 2025
Ishimwe Brian yahize abandi mu ngimbi
Nyirarukundo Claudette yegukanye Kirehe Race 2025 mu bagore
Masengesho Yvonne wa Ndabaga WCT yahize abandi mu bangavu
Java-Inovotec yihiariye ibihembo mu bagabo
Abitwaye neza mu batarengeje imyaka 23 bayobowe na Tuyizere Etienne
Nyirarukundo Claudette, Ingabire Diane na Ntakirutimana Martha bahize abandi mu bagore
Abitwaye neza mu gusiganwa bakoresheje matabaro
Abitwaye neza mu bangavu bayobowe na Masengesho Yvonne
Abitwaye neza mu ngimbi bayobowe na Ishimwe Brian
Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yishimiye ubwitabire bwaranze irushanwa ry'uyu mwaka, ateguza iry'injyanamuntu mu mwaka utaha
Visi Perezida wa Mbere wa FERWACY, Bigango Valentin ashyikiriza Meya wa Kirehe, Rangira Bruno igihembo cyo gutegura iri rushanwa neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages