00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakipe yo mu Rwanda yitegura ‘Tour du Rwanda 2026’ yongeye gushyirirwaho isiganwa ryihariye

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 February 2026 saa 12:46
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryongeye gutegura isiganwa rizabera kuri Stade Amahoro ryiswe “Amahoro Criterium”, mu rwego rwo gusuzuma abakinnyi bazakina Tour du Rwanda.

Iri siganwa rizaba ku Cyumweru, tariki ya 8 Gashyantare, guhera Saa Yine za mu gitondo, rizitabirwa n’abakinnyi b’abagabo n’abatarengeje imyaka 23 gusa, barimo abatangiye umwiherero wa Tour du Rwanda 2026.

Abazaryitabira bazazenguruka kuva mu marembo ya Stade Amahoro mu Migina, banyure kuri Contrôle Technique, kwa Rwahama na Airtel mbere yo gusubira ku marembo ya Stade Amahoro mu Migina. Iyi ntera yo kuzenguruka ireshya n’ibilometero 3,9.

Abakinnyi bazasiganwa iminota 50, uwo bagenzi be bazengurutse bakamufata avemo. Iyo minota nishira hazavuzwa inzongera, abakinnyi bazenguruke izindi nshuro ebyiri kugira ngo haboneke abatsinze.

Ni isiganwa rigamije guha abakinnyi umwanya wo gukora cyane bagamije gukuramo abandi babanyuzeho no guhatana kugira ngo hatagira usigara.

Ubwo ryakinwaga bwa mbere mu 2025, ryegukanywe na Munyaneza Didier w’Ikipe y’Igihugu (Team Rwanda).

Hagati ya tariki ya 22 Gashyantare n’iya 1 Werurwe 2026, ni bwo mu turere dutandukanye two mu Rwanda hateganyijwe isiganwa mpuzamahanga ry’amagare “Tour du Rwanda” rizamara iminsi umunani.

Mu makipe 16 yamaze gutangazwa, azaryitabira, u Rwanda rufitemo ane ari yo Team Rwanda, Benediction Club, May Stars na Team Amani.

Reba hano ibyaranze "Amahoro Criterium ya 2025

FERWACY yongeye gutegura "Amahoro Criterium", isiganwa ry'amagare ryo gusuzuma urwego rw'abagize amakipe yo mu Rwanda azakina Tour du Rwanda 2026
Isiganwa "Amahoro Criterium" rigiye kuba ku nshuro ya kabiri, rizabera kuri Stade Amahoro
Munyaneza Didier, Tuyizere Etienne na Nzafashwanayo Jean Claude ni bo basoreje mu myanya itatu ya mbere mu isiganwa nk'iri, mu 2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages