Kuri wa Mbere, tariki ya 22 Ukuboza 2025, ni bwo Ishyirahamwe ry’Amasiganwa y’Amagare mu Rwanda (FERWACY), ryatangaje inzira, amakipe, abaterankunga n’aho imyiteguro ya Tour du Rwanda muri rusange igeze.
Amakipe 18 azitabira iri siganwa rigiye gukinwa ku nshuro ya 18 kuva ryaba mpuzamahanga, ndetse n’inshuro ya munani kuva rizamuwe mu ntera rigashyirwa ku rwego rwa 2,1.
Hatangajwe amakipe 16, mu gihe andi abiri azatangazwa nyuma. Muri ayo harimo atandatu yabigize umwuga azitabira (World Tour Devo Teams) ari yo UAE Team Emirates, Movistar, NSN, Soudal Quick Step, Picnic Pstnl na Lotto Intermarche.
Amakipe akina amarushanwa yo ku migabane (Continental Teams) harimo Team Amani, Benediction, May Stars, Madar, Rembe Rat na Localiza Meoo/ Swift Pro Cycling.
Amakipe y’ibihugu bine azitabira ni ane. Ayo ni u Rwanda, Eritrea, Afurika y’Epfo na Ethiopia.
Muri rusange, Tour du Rwanda 2026 izamara iminsi umunani igizwe n’ibilometero 993, agace karekare ni aka Mbere [Rukomo ya Gicumbi- Rwamagana] kareshya n’ibilometero 174. Aha harimo akazamuko ka metero 2.128.
Inzira za Tour du Rwanda 2026:
- Agace ka Mbere: Ku Cyumweru, tariki ya 22 Gashyantare: Rukomo – Rwamagana (Ibilometero 174).
- Agace ka Kabiri: Ku wa Mbere, tariki ya 23 Gashyantare: Nyamata - Huye (ibilometero 135).
- Agace ka Gatatu: Ku wa Kabiri, tariki ya 24 Gashyantare: Huye - Rusizi (ibilometero 144).
- Agace ka Kane: Ku wa Gatatu, tariki ya 25 Gashyantare: Karongi - Rubavu (ibilometero 127).
- Agace ka Gatanu: Ku wa Kane, tariki ya 26 Gashyantare: Kuzenguruka mu Karere ka Rubavu ( ibilometero 82).
- Agace ka Gatandatu: Ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare: Rubavu - Musanze (ibilometero 84).
- Agace ka Karindwi: Ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Gashyantare: Musanze - Kigali Pele Stadium (ibilometero 147).
- Agace ka Munani: Ku Cyumweru, tariki ya 1 Werurwe: Kuzenguruka mu Mujyi wa Kigali (ibilometero 99).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!