Aba bombi bagiye bakurikira Hadi Janvier na Nsengimana Jean Bosco nabo baherutse kwerekeza mu ikipe ya Bike Aid yo mu Budage nabo bahawe amasezerano y’umwaka umwe.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda FERWACY, yemeje aya makuru ko abo bakinnyi bamaze gushyira umukono ku masezerano mu ikipe nshya, ariko bitewe n’uko umukino mu Rwanda ukirimo kwiyubaka nta mafaranga batanzweho ahubwo harebwe inyungu z’abakinnyi ubwabo ariko bikaba bizanatera ishyaka abasigaye nabo bagakomeza gukora cyane.
Aganira na IGIHE, Bayingana Aimabe yagize ati:”Gusinya amasezerano byararangiye ubu ni abakinnyi ba Dimension Data ariko muri ’feeder team’ (Ikipe ya kabiri). Kugira ngo babe bakinira u Rwanda mu irushanwa iryo ari ryo ryose bizajya biterwa na gahunda y’ikipe yabo. Igihe izaba ibakeneye niyo bazajya bakinira kuko niho bafite amasezerano ahoraho, twebwe bazadukinira mu marushanwa amwe n’amwe, nko muri Gashyantare bazadukinira muri shampiyona Nyafurika n’andi marushanwa ahuza ibihugu.”
Bayingana yakomeje ahumuriza Abanyarwaka bashobora gutekereza ko ubwo ikipe ivuyemo bane mu bakinnyi bari ngenderwaho ishobora gusubira inyuma, yavuze ko hari abandi bateguwe bagiye kuzamurwa bagafata imyanya abagiye bavuyemo.
Yagize ati “Ikipe ntishobora gusenyuka. Bizabafasha kuba abanyamwuga ariko n’amanota bazajya babona nibitwara neza azajya ajya ku Rwanda. Dufite abandi bakinnyi bato babonye amahirwe yo kwigaragaza kandi barashoboye.”
Ndayisenga Valens wegukanye Tour du Rwanda ya 2014 akaba yari amaze hafi imyaka ibiri yitoreza mu kigo cy’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku Isi mu Busuwisi naho Uwizeyimana Bonaventure we yegukanye agace ka gatanu muri ’La Tropicale Amissa Bongo’ mu 2014.
Aba bagiye basanga undi Munyarwanda Niyonshuti Adrien we usanzwe akina muri iyi kipe ariko akaba ari mu ikipe ya mbere ikora amasiganwa yo ku rwego rw’Isi [World Tour] nka La Vuelta ya Espagne na Tour de France na ho ikipe ya kabiri ba Valens na Bonaventure bagiyemo yo ikaba ikina amasiganwa Nyafurika.



















TANGA IGITEKEREZO